skol

Minisitiri Bizimana yaganiriye n’umuyobozi muri UNESCO ku bufatanye mu kubungabunga amateka

Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Khaled El-Enany baganira ku buryo bwo kubungabunga amateka nk’inkingi yo kubaka amahoro arambye.

Minisitiri Bizimana yakiriye Khaled El-Enany ku wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku kamaro ko kubungabunga amateka no gutanga uburezi bufite ireme nk’inkingi zo kubaka amahoro arambye.

Ibi biganiro binafitanye isano n’igihe u Rwanda rugiye kwinjiramo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kwibuka ari uburyo bwo kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Khaled El-Enany, yashimangiye ko kwibuka no gutanga uburezi bufite ireme ari inkingi za mwamba mu kubaka amahoro arambye.

Ati “Mu gihe twitegura Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, twashimangiye ko kwibuka no gutanga uburezi bufite ireme ari inkingi za mwamba mu kubaka amahoro arambye.”

Mu bindi abayobozi bombi baganiriye ni uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’uburezi budaheza kandi bufite ireme, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga ibishya.

Ati” Tuzakomeza kurushaho gushimangira ubufatanye bwacu mu guteza imbere uburezi budaheza kandi bufite ireme, gushyigikira urubyiruko, no guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga.”

Khaled El-Enany yashoje avuga ko u Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa UNESCO, ndetse bazakomeza gushimangira ubufatanye mu guteza imbere uburezi budahazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa