skol

Minisitiri Bizimana yagaragaje uko ijambo ‘Ubwenge’ ryagoretswe n’abamunzwe n’urwango

Yanditswe: Monday 29, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yasobanuye uburyo abamunzwe n’urwango bahinduye igisobanuro cy’ijambo ‘Ubwenge’ bagamije inabi.

Tariki ya 27 Ukuboza 2025, ofisiye mu ngabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) ko ubusanzwe ijambo ‘Ubwenge’ ryakomotse ku Ba-Bantu, ariko ko ubwo Abanyarwanda barifataga barihinduye ibindi bihabanye n’igisobanuro cyaryo.

Mu mvugo yibasira cyane Abanyarwanda n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Gen Maj Ekenge wahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuvugizi w’ingabo za RDC, yavuze ko ku Banyarwanda, “Ubwenge” bisobanuye “Amayeri y’ubugizi bwa nabi”, uburyarya, uburiganya n’ibindi bibi.

Kuri uyu wa 29 Ukuboza, Minisitiri Bizimana yatangaje ko abamunzwe n’ivanguramoko bagoretse nkana igisobanuro cy’ijambo ‘Ubwenge’, bagaragaza ko Abanyarwanda barikoresha mu kubeshya.

Ati “Iki ni cyo kinyoma cyakwirakwijwe mu myaka mike ishize n’umuhakanyi w’Umufaransa, Pierre Péan. Aba bamunzwe n’ivanguramoko bashyigikiye Gen Ekenge bari kuvuga ko UBWENGE mu muco w’u Rwanda ari uburyarya cyangwa uburiganya, kandi si byo. Uburyarya, uburiganya si ubwenge.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ‘Ubwenge’ ari indangagaciro mu muco nyarwanda, yigisha abana kugira ubumenyi bw’ikirenga kuva bakiri bato, kandi ko hari n’imigani myinshi y’Ikinyarwanda igaragaza ko iri jambo ari ryiza.

Ubwenge buheze mu nda burabora, ubwenge burarahurwa, ubwenge buva hasi, ubwenge bw’umwe buratuba n’ubwenge si ubugingo, umupfumu ntiyapfuye, ni ingero z’imigani y’Ikinyarwanda Minisitiri Bizimana yatanze igaragaza uburyo igisobanuro cy’iri jambo gitandukanye n’icyo Gen Maj Ekenge yarihaye.

Gen Maj Ekenge yavuze ko Abanyarwanda n’Abanye-Congo b’Abatutsi bakoresha ’ubwenge’, amayeri y’ubugizi bwa nabi, uburyarya n’ibindi

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ’ubwenge’ butandukanye n’uburyarya n’uburiganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa