Minisitiri Bizimana yasabiye Abenebikira kugirwa Abarinzi b’Igihango
Yanditswe: Friday 07, Nov 2025
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Umuryango w’Abenebikira ukwiye kugirwa Abarinzi b’Igihango bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo kunga ubumwe no kurokora abantu wakoreye muri Gisagara n’ahandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo Dr. Bizimana yabigarutseho ku mugoroba w’itariki 7 Ugushyingo 2025 ubwo Umubikira wo mu Muryango w’Abenebikira, Sr Murekatete Anne Beatha, yamurikaga igitabo cye kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igitabo cya paji 170 kiri mu rurimi rw’Igifaransa kigaragaza uruhare rw’Abenebikira mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka Igihugu.
Abenebikira ni umuryango w’Ababikira kavukire washinzwe mu 1919 Ubukirisitu bukigera mu gihugu.
Icyo gitabo kigaragaza uburyo ibigo byose bari bafite mu Rwanda muri Jenoside nta n’umwe wigeze yijandika mu bwicanyi, ahubwo barwanye ku babahungiyeho kandi na bo ubwabo banga kwitandukanya hashingiwe ku moko.
By’umwihariko, abari i Save kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette bagera ku 160 banze kwitandukanya ngo babice, bituma barokoka ndetse nyuma babasha no gufasha abandi bantu 271 bari babahungiyeho babamarana hafi ukwezi babitaho kuri buri kimwe.
Dr. Bizimana yabanje gushimira Sr Murekatete wagize ubutwari bwo kwandika amateka nk’ayo kuko abaye umubikira wa kabiri mu myaka 31 wanditse kuri Jenoside nyuma ya Sr Mukabayire Marie Josée wasohoye igitabo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Yavuze ko ibyo ubwabyo ari ubutwari mu Benebikira kuko abamaze kwandika bombi ni ho bakomoka kandi mu bitabo byabo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi uko iri n’uko yagenze mu by’ukuri, nyamara hari abandi bake bijanditse muri Jenoside.
Dr. Bizimana yavuze ko ibyo bikorwa n’ibindi Abenebikira bakoze mu gusigasira ubumwe no kurokora abantu muri Jenoside bikwiye ishimwe.
Ati: “Sinzi impamvu Akarere ka Gisagara katabikoze kuva kera ariko nta rirarenga. Buri mwaka dusaba uturere abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ahantu runaka. Mushobora kwegeranya ubushakashatsi bugaragaza ibikorwa byanyu kandi biranahari, hari n’amabwiriza abigenga bazayabaha. Urwo rugendo nirutangire kuko nta rirarenga ariko abaturage ni bo batoranya kugira ngo hatabaho kubogama.”
Yakomeje ati: “Ariko ishimwe muranarifite kuko iyo mudakora uko mwakoze ni byo byari kuba ari ikibazo kuko muri Abihayimana. Ntabwo mwatatiye igihango kuko Bikiramariya mwizera mwakurikije inama ze mubyishimire. No kuba n’uyu mugoroba hateraniye imbaga ingana gutya ibavuga ibigwi, ugira ngo ntimuri Abarinzi b’Igihango ubundi.”
Sr Murekatete yari Umuyobozi w’Ishuri GS Sainte Bernadette Save kuva mu 1992 kugeza mu 2004 ndetse yari no mu bahigwaga muri Jenoside.
Mu gice cya mbere cy’igitabo agaragazamo ibyabaye kuva mu 1990 kugeza mu 1994 Jenoside itangiye, kigaragaza uburyo Abenebikira bibasiwe bitwa abarwanya Leta kuko batari bashyigikiye ibyo kwicamo ibice cyangwa kubikora ku bandi bantu.
Ibyo byatumye bagenda barwana urugamba rwo kurengera abantu bo mu bigo bari bafite i Kibilira mu Ngororero, abo babikira bahishe abantu baza kwicanwa na bo; abari i Rambura bahishe abana bari bagiye kwicwa nyuma yo kwica abandi bari mu rindi shuri.
Hari kandi Abenebikira b’i Muramba ku ishuri ry’abakobwa, na bo bagize uruhare mu kurinda abanyeshuri kwicwa aho umubikira wabayoboraga na Padiri bahamagaye Uwilingiyimana Agathe akiri Minisitiri w’Uburezi yohereza bisi zicyura abana bose igihe gito n’ibindi.
Ibyo byatumye hari ababikira b’uwo muryango 18 bicwa muri Jenoside bazira kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko hamwe n’abandi bakobwa bane biteguraga kuba ababikira.
Mu gice cya kabiri cy’icyo gitabo, Sr Murekatete yagarutse ku bihe bigoye byo kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga naho igice cya gatatu kigaruka ku kongera kubaka Igihugu.
Yagize ati: “Twasanye ibintu tunasana imitima kuko twatangiye gukorera no mu mashuri yigenga mbere twarakoreraga mu yacu na Leta gusa. Twabonaga hari abana benshi b’imfubyi banze kwibona mu mashuri bituma tujya no mu yigenga.”
“Hari n’ibikorwa byiswe Urunana Club byari bigamije kwigisha uburenganzira bwa muntu mu mashuri ndetse nayoboye n’umushinga w’urubyiruko rwiga kaminuza wo gukora ivugabutumwa ry’ubwiyunge, amahoro no gukira ibikomere.”
Uwo mubikira kuri ubu uri mu kiruhuko yavuze ko muri Jenoside aho avuka i Ngera muri Nyaruguru, ababyeyi be bari baritabye Imana, arerwa na mukuru we, ariko bamwe mu bavandimwe be barishwe abandi bararokoka.
Muri Jenoside, abaturanyi b’aho avuka bahungiye i Burundi abandi baricwa, bituma afata inshingano yo kwita ku mfubyi zasigaye kuko zari nyinshi.
Sr Murekatete yishimira ko Abenebikira 160 bari i Save barokotse kuko iyo bicwa uwo muryango wari kuba ucitse umugongo, kuko ubusanzwe ugirwa n’ababikira babarirwa muri 350, asaba abantu gukomeza kunga ubumwe kuko ari bwo bushobora kubaka ubumuntu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Umuryango w’Abenebikira ukwiye kugirwa Abarinzi b’Igihango

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *