skol

Minisitiri Bizimana yasabye gukosora imvugo “indangamirwa” ikoreshwa ku bakora uburaya

Yanditswe: Monday 06, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda gukosora imvugo ikoreshwa ku bakora uburaya, anenga ababitirira izina ry’“indangamirwa”, avuga ko rinyuranye n’igisobanuro nyacyo cy’iri jambo.

Yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda n’ibibazo bimwe na bimwe bikirugaragaramo.

Agaruka ku bifatwa nk’byonnyi bikibangamira urubyiruko, Minisitiri Bizimana yavuze ko imyitwarire mibi ari kimwe mu bikurura bamwe mu rubyiruko, aho yagaragaje ibiyobyabwenge, ubusinzi n’uburaya nk’ibibazo bikomeye bakwiye guhangana na byo.

Yagize ati: “Ahari ibyonnyi ni uko iyo ibintu bimeze neza hari abarengwa cyangwa abumva ko byoroshye. Nta buzima bworoha. Usanga hari urubyiruko rutwarwa n’ubuzima bworoshye, bamwe bakishora mu biyobyabwenge, abangavu bagatwara inda zitateganyijwe bakiri bato, hakabamo ubusinzi n’ubwomanzi.”

Minisitiri Bizimana yanenze imvugo ikoreshwa ku bakobwa bakora uburaya, aho bamwe babita “indangamirwa”, ashimangira ko iri zina ridakwiye kuko rifite igisobanuro cyiza mu Kinyarwanda.

Yagize ati: “Numvise hari n’ijambo bazana ritari ryiza, gufata abana b’abakobwa batega bamwe bitaga indaya ukavuga ngo ni indangamirwa, nabyo si byo. Ahubwo urwo rubyiruko niturufashe babe indangamirwa koko. Abantu b’indangamirwa ni abantu bari nta makemwa.Ikinyarwanda ni uko kimeze ntitukice ikinyarwanda.

Yakomeje asobanura ko kuba indangamirwa bisobanuye kuba umuntu w’icyitegererezo mu ndangagaciro no mu bikorwa byiza, aho abandi bamureberaho bakamwigana.

Ati: “Ukarangamirwa mu byiza bagamije kwigana icyiza wagezeho n’icyerekezo cyiza wagezeho. Ntabwo ari ukukurangamira uriho uyoba.”

Minisitiri Bizimana yasabye ko iri zina ryakosorwa, ariko anashimangira ko urubyiruko rwishora mu buraya rukwiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko uruhare rw’abakuru ari ingenzi muri uru rugendo, ariko anibutsa urubyiruko ko rufite inshingano zo kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ntidushobora gukorera igihugu warabaswe n’ibiyobyabwenge, uri mu buraya cyangwa warabaye umusinzi. Ntibishoboka kwiteza imbere cyangwa kugira icyo wamarira igihugu, ahubwo uba umutwaro.”

Yongeyeho ko urubyiruko ari rwo rwinshi mu gihugu, bityo rukaba rukwiye gufatanya mu guhangana n’ibyonnyi birushuka, rukirinda ubuzima bworoshye bushobora kurwangiza, ahubwo rugaharanira kubaka ejo hazaza heza n’umuryango ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa