skol

Minisitiri Bizimana yashyize umucyo ku ikoreshwa ry’ijambo “gutwika”

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mvugo ‘gutwika’ ikunda gukoreshwa n’urubyiruko, avuga ko yajya ikoreshwa aho bikwiye gusa ariko mu birori n’amahuriro asaba by’umwihariko urubyiruko gushaka irindi jambo barisimbuza kuko amateka yaryo atuma hari bamwe bayabayemo bakomereka.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mata 2026 ubwo yari mu kiganiro kuri TV10.

Ni nyuma y’uko kandi Dr. Bizimana yari aherutse gusaba umuhanzi Juno Kizigenza wari warongeye izina ‘Rutwitsi’ ku mazina ye ko yarikuramo.

Ni ibintu byagarutsweho cyane n’urubyiruko bamwe bagaragaza ko imikoreshereze y’amagambo yaba igiye kuzamo kwitwararika cyane ku buryo gukoresha amagambo asanzwe akoreshwa bishobora kuba bigiye kujya bisaba gutekereza cyane niba nta cyaha kirimo.

Ubwo yavugaga ku ijambo ‘gutwika’ n’ubundi yari abibajijwe n’umwe mu baturage bari bamukurikiye wibazaga uko bazajya batandukanya amagambo asanzwe akoreshwa ashobora guteza ikibazo n’andi asanzwe.

Dr. Bizimana yatangiye asobanura ko gutwika ari ijambo rigomba gukoreshwa mu mwanya waryo wo gutwika ikintu mu buryo bw’umuriro ariko ko mu birori n’amahuriro ho hari abo bikomeretsa.

Ati “Gutwika ni bibi ariko ni ijambo rigomba gukoreshwa mu mwanya waryo. Ushobora gutwika ibyatsi, imbagara n’ibindi aho ni mu mwanya waryo. Ariko kuvuga ngo mugiye mu gitaramo no mu birori nko kubyina ngo mugiye gutwika ntabwo ari byo kuko bishobora kwibutsa ya mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yo gutwika Abatutsi.”

Yakomeje ati “Gutwikira Abatutsi byagiye muri politiki mu 1959 batwika inzu nyinshi cyane kuko inzu zabaga ari ibyatsi ndetse mu 1960 ho byabaye gahunda baratwikirwa cyane kugira ngo babatere ubwoba mu gihe hari hagiye kuba amatora. Iyo umuntu aba mu gihugu agomba kumenya amateka yakiranze kuko gutwikira abantu utoranyije ubwoko bwabo byakoreshejwe nka politiki mbi.”

Aho yagaragaje ko abantu bakwiye kwiyumvisha igikomere cy’abantu batwikiwe inzu muri ayo mateka iyo bongeye kumva iryo jambo.

Ati “Mwishyire mu mwanya wabo icyo gihe mubihuze n’ubu umuntu aje agafata inzu yawe akayisukaho lisansi cyangwa mazutu yarangiza akayitwika urimo cyangwa akagusohora. Wibaze ibikomere byagusigira kandi hari abantu bakuru bakuriye muri ayo mateka ndetse n’ababakomokaho.”

Dr. Bizimana yaboneyeho gusaba abantu gushaka irindi jambo rinoze mu gihe cy’ibirori ritari ‘ugutwika’ kandi ryiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa