skol

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko hari ababyeyi bangisha abana Leta

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari abana bafite urwango rukomeye ku gihugu ndetse n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko atari bo byaturutseho ahubwo byaratewe n’ababyeyi babajya mu matwi babeshya ko Leta yabarenganyije.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya kizwi nka ‘Gen Z Comedy Show’ kibera mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Bizimana yagaragaje ko urwango rugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga ruri kwibasira ubuyobozi bw’Igihugu n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikorwa n’abakiri urubyiruko, akenshi atari bo biba bikomokaho.

By’umwihariko ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko nubwo bamwe baba bararangije ibihano hari abagifite umutima wo gutsimbarara ku kinyoma kandi bakagikongeza abana babo bigatuma urwango rukomeza guhererekanywa mu biragano by’abataranarubayemo.

Ati “Hari benshi batabwiza abana babo ukuri bati baratubeshyeye, nta bwicanyi twakoze. Usanga umwana ahita yumva ko Leta yarenganyije umubyeyi we kandi atari byo. Abo ni bamwe muri ba bana uzabona ku mbuga nkoranyambaga bagiye kurengera ibyaha bya ba se. Muri abo muzabonamo abahungu ba Habyarimana, aba Zigiranyirazo n’ab’uwitwa Mbonyumutwa n’abandi bafite urwango rukomeye cyane barengera ibyaha bya ba se.”

Yakomeje agaragaza ko igihano cy’igifungo cyakatiwe abakoze Jenoside cyari kigamije kubaha igihe cyo kwiyumvisha ibyaha bakoze n’ingaruka zabyo mu muryango mugari, bakazagaruka bagira uruhare mu kongera kuwubaka ariko baragororotse.

Ati “Abarangije ibihano bafite uruhare rwo kongera kubaka umuryango nyarwanda babwiza abana babo ukuri ni cyo cya mbere. Baba bagomba kandi gutera indi ntambwe yo kwinjira muri gahunda yo kubana neza n’abandi Banyarwanda. Ubundi igihano cy’igifungo ni nk’imbabazi baba bagiriwe uwagihawe aba agomba kuza kubaka abo yari yarishe kandi abo yishe ba mbere ni umuryango we nk’abana babo baba bafite isoni n’ikimwaro.”

Ubushakashatsi bwasohowe na MINUBUMWE mu 2025 ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwakorewe ku bantu 12.300 barimo abakuru n’urubyiruko, bwagaragaje ko muri bo abagera kuri 34% by’abakuru bemeje ko hari abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside basubira mu muryango nyarwanda bagitsimbaraye ku rwango.

Ni mu gihe abandi 40% muri bo bemeje ko imbuga nkoranyambaga zikorera hanze y’u Rwanda basanga zigira uruhare mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa