skol

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yibukije abo muri AUDA-NEPAD kutishingikiriza ku kimuhana

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Ni inama Minisitiri Dr. Nsengiyumva yitabiriye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo.

Yashimangiye ko nubwo ubufatanye n’abandi ari ingenzi ariko inkunga zituruka hanze ya Afurika zitagomba kuruta cyane umusanzu w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Ibi ni ingenzi mu rugendo rw’ivugururwa ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no ku ntego dusangiye zo kwihesha agaciro no kwigira.”

AUDA-NEPAD yashinzwe mu 2018 mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063 uyu mugabane uzaba warageze ku iteramberere rirambye, ubuyobozi budaheza n’amahoro.

Mu 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame, yasoje manda ye nk’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD)

Ubwo yari Inama ayoboye Inama ya 40 y’aka kanama ku wa 15 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibikorwaremezo by’ubuvuzi muri Afurika bikiri ku rwego rwo hasi mu gihe mu mwaka ushize isi yari ikomeje guhangana n’ibibazo biyikomereye.

Ikindi ni uko Afurika ikomeje kuba inyuma mu bijyanye no gukora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bituma imbaraga z’umugabane wa Afurika mu kuziba iki cyuho ziba ingenzi ku mutekano mu by’ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko mu gushyira mu bikorwa porogaramu za AUDA-NEPAD ari ngombwa ko uru rwego rugira ingengo y’imari mu buryo burambye dore ko muri iki gihe yaguye cyane ku buryo abaterankunga ari bo rukesha amaramuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa