Minisitiri Lars Løkke Rasmussen yatashye Ambasade ya Danemark i Kigali
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Danemark, Lars Løkke Rasmussen, ku wa 16 Gashyantare 2026 yatashye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cyabo iri i Kigali.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, washimangiye ko u Rwanda kugirana na Danemark ubufatanye butanga umusaruro.
Minisitiri Rasmussen yasobanuye ko Danemark yafashe icyemezo cyo gufungura Ambasade i Kigali mu rwego rwo kongera imbaraga mu bufatanye bwayo n’ibihugu bya Afurika.
Mbere y’uko aza i Kigali, Minisitiri Rasmussen yagize ati “U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere byihuse, binyuze mu migambi ikomeye mu guhanga ibishya, ikoranabuhanga no kwimakaza imikorere itangiza ibidukikije kandi Danemark yabigiramo uruhare.”
Minisitiri Rasmussen yageze mu Rwanda tariki ya 15 Gashyantare. Yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, kugira ngo asobanukirwe amateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo rwarwo rwo rwo kongera kwiyubaka.
Byateganyijwe ko Minisitiri Rasmussen ahura n’abashoramari, abahagarariye za sosiyete sivili zikorera mu Rwanda kugira ngo baganire ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, asure Kaminuza y’u Rwanda, aganire n’abanyeshuri bifuza gukomereza amasomo i Burayi.
Mu 2021, u Rwanda na Danemark byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira. Mu 2024, ibihugu byombi byasinye ay’ubufatanye mu kurwanya ihumana ry’ikirere no kurengera ibidukikije.
Muri Kanama 2025 ni bwo Danemark yafunguye Ambasade mu Rwanda, igena Casper Stenger Jensen nka Ambasaderi wayo i Kigali.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *