Minisitiri Marizamunda yibukije ingabo zirwanira ku butaka uburemere bw’inshingano zifite
Yanditswe: Thursday 23, Oct 2025
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka mu bihugu bitandukanye, ko izo ngabo ari zo zitabara mu bihe bikomeye bityo ko zikwiye kwimakaza imikoranire myiza.
Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, ubwo yasozaga inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka izwi nka ‘Land force Commanders symposium’.
Ni ku nshuro ya kabiri yari ibaye kuko ubwa mbere yabereye mu Bufaransa umwuka ushize.
Ni inama yabereyemo ibiganiro by’ingirakamaro byakanguriye abayobozi ba Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.
Yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Iyi nama yagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ingabo ku mugabane, ibiganiro byubaka, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, umutekano, n’ihuzabumenyi mu buyobozi bw’ingabo muri Afurika.
Inama yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo mu biganiro byabaye, ashimangira ko ubufatanye by’umwihariko mu mahugurwa ahuriweho no gusangira ubumenyi ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’amajyambere muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Yagize ati “Mwaganiriye ku mpinduka ziri kuba mu mutekano ku Isi no mu karere, ndetse mwiyemeza kubaka ubushobozi, ubunyamwuga, n’ubushake bwo guhora mwiteguye kuba nk’ingabo zirwanira ku butaka.”
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byabaye byibukije ko ibihe turimo bigoye ariko ko ingabo zirwanira ku butaka ari zo zitabara mu bihe bikomeye.
Ati “Turi mu gihe kigoye kigaragaza ibibazo by’umutekano byigaragaza mu ntambara, ibibazo by’umutekano muke byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bisaba ibisubizo bikwiye.”
“Muri ibi bihe, uruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Nizo zitabara mu bihe bikomeye, zigahagarika imvururu, kandi zigashyiraho umusingi w’amahoro.”
Ubwo Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo zarwo, Paul Kagame, yatangizaga iyo nama, yasabye ibihugu bya Afurika guharanira gukemura ibibazo by’umutekano uhura nabyo.
Yashimangiye ko nta wundi umugabane ukwiye gutegereza ko akemura ibibazo byawo.
Yemeje kandi ko ubufatanye n’imikoranire ishingiye ku bwumvikane n’ubwubahane ari byo bikenewe.
Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, habaye ikiganiro cya nyuma cy’Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka yaberaga i Kigali, kibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere imikoranire hagati y’ingabo muri Afurika no hanze yayo."
Abatanze ikiganiro bagarutse ku kuba nta gihugu na kimwe cyahangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwigaragaza, kidakoranye n’ibindi bihugu.
Ikiganiro cyayobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa gitangwa n’abarimo uwahoze ari Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku butaka, Lt Gen (Rtd) Tukur Yusufu Buratai, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Kenya, Lt Gen David Kipkemboi Ketter n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Bénin, Maj Gen Abou Issa.
Bavuze ko nubwo muri Afurika habayeho ingamba zigamije gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukorera hamwe ku rwego rw’akarere no ku mugabane muri rusange, hakiri imbogamizi zikomeye. Izo zirimo intambara z’imbere mu bihugu ndetse n’amakimbirane hagati y’ibihugu.
Abari muri iyi nama bagaragaje ko kugira ngo koko habeho gukorera hamwe bisaba ubushake bukomeye bw’ibihugu bwo gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano batabiciye ku ruhande.
Nyuma yo gusoza inama, abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba basirikare basoje inama y’iminsi ibiri basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *