Minisitiri Nduhungirehe agiye kugirana ibiganiro na Perezida wa Tchad
Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi i Ndjamena muri Tchad kuva ku wa 15 Nyakanga 2025 aho biteganyijwe ko anakirwa na Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby Itno.
Ubwo yageraga i Ndjamena, yakiriwe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku ngingo zijyanye n’inyungu z’impande zombi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 16 Nyakanga, Minisitiri Nduhungirehe yakirwa na Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby Itno, bagirane ikiganiro.
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.
Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad iri kwigira ku Rwanda, cyane ko rwabaye igihugu cy’icyitegererezo bitewe n’uburyo rwashoboye kwikura mu bihe by’icuraburindi mu myaka 31 ishize, rukiyubaka.
Ati “Tchad izunguka byinshi muri iki gihe irimo kwigira ku Rwanda, tunagushimira imiyoborere yawe myiza Nyakubahwa Perezida. Ndifuza kugushimira ku miyoborere yawe myiza ku rwego rwa Afurika yose haba mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ayatugejeje ku isoko rusange rya Afurika."
Perezida Kagame yasubije Mahamat ko ibihugu byombi bigomba guhuriza hamwe imbaraga, bigahangana n’ibibazo bibangamiye iterambere.
Ati “Tugomba guhuriza hamwe imbaraga za buri wese tugahangana n’ibyo bibazo twese hamwe dufatanyije. Ni muri urwo rwego niba ubinyemereye nyakubahwa Perezida u Rwanda rwiteguye gufatanya kurushaho na Tchad."
Ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, yashyizweho umukono muri Werurwe 2022.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *