skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri Hongiriya ruzasiga hafunguwe Ambasade y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Hongiriya rugamije gushimangira umubano.

Sponsored Ad

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Minisitiri Nduhungirehe yifatanya n’Umuryango Nyarwanda mu gutaha ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu iri mu Mujyi i Budapest.

Iyo Ambasade ifasha mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu ubu akaba ari Margueritte Francoise Nyagahura, washyikirije Perezida wa Hongiriya Dr. Tamás Sulyok inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.

Ibihugu byombi bimaze kubaka umubano ushingiye ku bufatanye aho mu mwaka wa 2023, Perezida wa Hongiriya Katalin Novák yasuye u Rwanda, bishimangira ubushake bwa politiki mu gukorana mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ibijyanye n’ingufu, amazi, ubucuruzi, n’umubano mu bya dipolomasi.

Urwo ruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano arimo ay’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu ndetse bemeranya guhana amahugurwa no gufashanya kubaka ubushobozi.

Hongiriya kandi yemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari mu rwego rwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge.

U Rwanda na Hongiriya kandi byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo kugira ngo imigenderanire mu bucuruzi n’ubukerarugendo ku mpande zombi byorohe.

Kuva mu 2019 abashoramari mu bihugu byombi basuzumye amahirwe ari mu gukorana haba mu by’ubuhinzi, inganda n’ibindi bikorwa remezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa