Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Amb. Mahmoud Thabit Kombo.
Ibiganiro bagiranye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura.
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi aho 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura muri Tanzania ndetse n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri icyo gihugu n’ibijya mu yandi mahanga ibyinshi birahanyura.
Muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Muri urwo ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zirebana no kurushaho guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Tanzania, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Muri Nyakanga 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no gutangiza ibikorwa by’Ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu bya Tanzania (TPA) i Kigali, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.
Bifatanya kandi mu kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka, kuko n’ingabo z’ibihugu byombi zijya zihurira mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *