skol

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Maxime Prévot w’u Bubiligi

Yanditswe: Friday 21, Nov 2025

featured-image

Abadipolomate b’u Rwanda n’u Bubiligi bayobowe na Minisisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, bagiranye ibiganiro.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo bari bitabiriye Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa OIF imaze iminsi ibera i Kigali.

Ni ubwa kabiri impande zombi zigiranye ibiganiro mu buryo bw’imbonankubone ariko bibereye mu muhezo nyuma y’uko u Rwanda rufashe umwanzuro wo guhagarika umubano wabwo n’u Bubiligi muri Werurwe 2025, ku mpamvu z’uko Bruxelles yari imaze igihe ikomanyiriza u Rwanda ku nshuti n’abaterankunga barwo.

Byatangajwe ko ibiganiro bya mbere byabereye i Doha muri Qatar muri Gicurasi 2025.

Nduhungirehe yabwiye The New Times ko yahuye na mugenzi we w’u Bubiligi ku wa 19 Ugushyingo, ariko yanga kugira ibindi yongeraho. Ati “Ni byo, twahuye ejo hashize, ariko sinshaka kugira ibindi mbivugaho.”

Nubwo amakuru ku byaganiriweho akiri ibanga, inzego zitandukanye zivuga ko impande zombi zakoresheje uburyo bwinshi mu gushaka uburyo hakemurwa ibibazo ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye.

Ni amakimbirane yatewe n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

U Bubiligi bwafashe uruhande rwo gushyigikira RDC bwirengagije n’imvugo za Perezida w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Félix Tshisekedi, wakunze kuvuga ko azafasha FDLR n’indi mitwe ivuga ko irwanya u Rwanda mu gukuraho ubuyobozi buriho.

Ibi bwabikoraga bwirengagije ko amakimbirane yazahaje aka Karere n’u Rwanda by’umwihariko ari bwo bwayabibye mu bihe by’ubukoloni, aho kunga ibihugu bwahoze bukoloniza bufata uruhande rwa RDC.

Ubwo yari i Kigali kandi Prévot n’itsinda yari ayoboye ku wa 19 Ugushyingo 2025 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside.

Prévot yunamiye abahashyinguye, anashimira Abanyarwanda ku budaheranwa bagaragaje bakishakamo imbaraga zo kongera kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Bubiligi n’Ababiligi bose, nongera kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Gusura uru rwibutso bitwibutsa amarorerwa yabaye ku kiremwamuntu.”

Yongeye ho ko ari inshingano za buri wese mu kurwanya ko ibyabaye byasubira kuba ahandi, haba mu Karere cyangwa ahandi ku Isi.

Ati “U Bubiligi buzakomeza gukorana imbaraga mu kwirinda ko byasubira. Kurwanya ipfobya ni imwe mu ngamba zigize ibi, kimwe no gukurikirana mu Bubiligi abakekwaho gukora ibi byaha, kuko nta wakwihanganira umuco wo kudahana.”

Muri Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot yavuze ko u Bubiligi buzakomeza kugira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Itsinda ry’u Bubiligi ryasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa