Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibinyoma byuzuye mu kiganiro cy’umugore wa Habyarimana
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ikiganiro giherutse kujya hanze cy’umugore wa Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga, cyuzuyemo ibinyoma no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 31 Mutarama 2026 ni bwo ku rubuga rwa YouTube hasohotse ikiganiro Kanziga uba mu Bufaransa yagiranye n’uwitwa Willy Kabera mu mwaka ushize. Humvikanamo ubuzima bwe kuva mu bwana, urushako rwe n’ibikorwa byaranze umugabo we.
Habyarimana yatangiye kuyobora u Rwanda tariki ya 1 Kanama 1973 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda. Kanziga yasobanuye ko bafashe neza Kayibanda kuko ngo umugabo we yamwohererezaga Dr. Akingeneye Emmanuel na Col Elie Sagatwa kugira ngo bamwiteho.
Amateka agaragaza ko Kayibanda yapfiriye ahantu h’ibanga yari afungiwe i Kabgayi muri Gitarama, tariki 15 Ukuboza 1976. Kuri Kanziga, Habyarimana yababajwe n’uru rupfu, “Kuko yahoraga amwoherereza umuganga we ngo amuvure. Ni ibintu byamutunguye rwose!”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iki ari ikinyoma gikomeye cyane kuko Habyarirmana atigeze afata neza Kayibanda n’umugore we, Vérédiane Mukagatare Kayibanda, kuko “ukuri ari uko yabicishije inzara kugeza bapfuye.”
Kanziga yerekanye ko Habyarimana atagize uruhare mu rupfu rw’imfungwa za politiki z’i Gitarama, ahubwo ko byamubabaje cyane nyuma yo kubimenyeshwa na Col Théoneste Lizinde, anakira imiryango yazo mu rwego rwo kuzihumuriza.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ubwicanyi bwakorewe abanyapolitiki muri Repubulika ya Kabiri bwakozwe hashingiye ku ibwiriza ryatanzwe na Habyarimana ubwe, kandi ko yirukanye imiryango y’abishwe, aho isubira aho ikomoka.
Ati “Birazwi neza ko Habyarimana ubwe ari we watanze amabwiriza, anatuma imiryango y’abo banyapolitiki bishwe ihungira muri Perefegitura yakomokagamo, ibuzwa ku mugaragaro gukandagiza ikirenge i Kigali.”
Kanziga yavuze ko Ababiligi ari bo bahisemo kwinjiza mu gisirikare abakomokaga muri Ruhengeri, Gisenyi, Byumba na Kigali, ati “Ibyo kuvuga ngo Kiga-Nduga, icyo gihe abari baje ari abasirikare cyangwa kwiga mu ishuri ry’abofisiye, ntabwo umuntu yavuga ngo byari Kiga-Nduga, sinamenya kuko byo ni Ababiligi banabikoze.”
Icyakoze, yemeje ko nyuma ya coup d’état yayobowe n’umugabo we mu 1973, hagaragayemo ubwiganze bw’abo mu Ruhengeri na Gisenyi. Ku rutonde rw’abasirikare bakuru yatanze bariho icyo gihe, abatari muri izi Perefegitura barimo ni uwitwaga Ruhashya w’i Kigali na Simba w’i Gikongoro.
Uyu mugore yavuze ko nta zindi nzego zagaragaragamo ubwiganze bw’abo mu Ruhengeri na Gisenyi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa inzego z’ibanze, ariko Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo ari ibinyoma kuko ivangura n’itonesha ryagaragaraga no mu mashuri no mu mitangire y’akazi.
Kanziga yirengagije byinshi by’ingenzi mu mateka
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ikiganiro cya Kanziga ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyirengagiza ubugizi bwa nabi bwakozwe burimo ubwa Gikongoro mu 1963, ubwo hari mu nshingano za Habyarimana wari ufite ipeti rya Lieutenant cyangwa irya Captain.
Yagaragaje ko Kanziga atigeze avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu mashuri muri Gashyantare 1973, kandi ko Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yabugizemo uruhare, ku ‘Kazu’ we ubwe yashinze afatanyije na basaza be n’inshuti ze kugira ngo bakifashishe mu kugenzura inzego z’igihugu, basahura igihugu, bikize abataravugaga rumwe n’ubutegetsi n’Abatutsi.
Ati “Nta jambo yavuze ku bwicanyi bwakorewe abanyapolitiki mu myaka ya 1980, barimo umudepite Félicule Nyiramutarambirwa, umunyamakuru Silvio Sindambiwe na François Muganza wabaye Minisitiri, baziza ko bakomeje kwamagana inyerezwa ry’umutungo n’ivangura rishingiye ku moko no ku karere ryateguwe na Leta ya Habyarimana.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Kanziga yirengagije ubwicanyi bwateguwe n’ishyaka MRND, bwakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu mu myaka ya 1990 n’ubwicanyi bwakorewe abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana tariki ya 7 Mata 1994, bukozwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu biganjemo abari baturutse i Kanombe.
Kanziga yagaragaje ko atemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo yabigereranyije n’intambara yabaye hagati y’Abanyarwanda. Ati “Baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, ni nde Munyarwanda wavuga ko atakomeretse? Ni nde Munyarwanda wavuga ko atapfushije?”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko amagambo ya Kanziga agaragaza ko nta mpuhwe afitiye abarenga miliyoni 1 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, “bishwe n’Interahamwe, umutwe waremwe n’umugabo we kugira ngo ‘zizamuhorere’.”
Abona ko bitangaje cyane kuba nyuma y’imyaka hafi 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemejwe n’umuryango mpuzamahanga, icengezamatwara nk’iriri ritegurwa n’umuntu utavugwaho rumwe muri politiki, utuye mu Bufaransa.
Agathe Kanziga yahakanye uruhare rwa Habyarimana mu bwicanyi bwakorewe abanyapolitiki bakomoka i Gitarama
Kuri Kanziga, ibya Kiga-Nduga byagaragaraga mu gisirikare gusa ku butegetsi bwa Habyarimana
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ikiganiro cya Agathe Kanziga kirimo ibinyoma no kwirengagiza ukuri



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *