Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uburiganya bw’umunyamakuru w’Umubiligi wangiwe kwinjira mu Rwanda
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umunyamakuru w’ikinyamakuru VRT cyo mu Bubiligi, Stijn Vercruysse, yagerageje gukoresha uburiganya kugira ngo abone uko yinjira mu Rwanda mu gihe rwitegura shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.
Uyu munyamakuru umenyerewe mu nkuru za politiki yabwiye itangazamakuru ryo mu Bubiligi ko yari yamaze kubona uruhushya rwo kujya i Kigali tariki ya 18 Nzeri 2025 gukurikirana iri rushanwa ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yabujije sosiyete y’indege kumutwara.
Vercruysse yatangaje ko gukumirwa mu Rwanda bishobora kuba byaratewe n’inkuru zinenga iki gihugu yatangaje mu bihe byashize, ahishura ko kuri iyi nshuro yari anafite gahunda yo gukora inkuru zigaragaza isura mbi y’iki gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko nyuma yo kumenya ikibazo cy’uyu munyamakuru, yasabye Guverinoma y’u Rwanda ibisobanuro, ishingiye ku kuba ikipe y’amagare y’u Bubiligi izitabira iri rushanwa.
Vercruysse yakoze uburiganya
Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa 20 Nzeri yatangarije ku rubuga X ko Guverinoma y’u Rwanda itagomba ibisobanuro VRT cyangwa se Guverinoma y’u Bubiligi, ahubwo ko Vercruysse n’ikinyamakuru akorera bikwiye gusobanura uburiganya byakoze.
Yagaragaje ko abandi banyamakuru basanzwe bakora inkuru za siporo bahawe impushya zo gukurikirana iyi shampiyona izatangira ku wa 21 Nzeri, ariko ko VRT na Vercruysse byo byagerageje kurusaba bikoresheje uburiganya.
Ati “Ndibutsa ko i Burayi no mu bindi bihugu byinshi, umunyamakuru wa siporo atagira gusa ikarita y’umunyamakuru mpuzamahanga, ahubwo aba anafite n’ikarita itangwa n’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru ba siporo (AIPS).”
Yakomeje ati “No mu Bubiligi, ntibishoboka ko wabona uruhushya rwo gukurikirana igikorwa gikomeye cya siporo nk’umunyamakuru w’umwuga mu gihe utiyandikishije nk’umunyamakuru wa siporo.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko VRT yagerageje gusaba uruhushya rw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) ibinyujije mu ihuriro ry’itangazamakuru ry’i Burayi (EBU), irumusabira nk’umunyamakuru wa politiki kandi amategeko atabyemera.
Ati “Uramutse ugize ubu buriganya, urugero ukinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ujyanwa muri gereza, wirukanwa mu gihugu cyangwa se ukabuzwa kwinjira ku butaka bwazo nibura mu myaka itanu.”
Yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda yabujije sosiyete ya SN Bruxelles gutwara Stijn Vercruysse, kandi ko uyu munyamakuru akwiye kwishimira ko atakandagiye i Kigali.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *