Minisitiri Nduhungirehe yagejeje kuri Guelleh wa Djibouti intashyo za Perezida Kagame
Yanditswe: Friday 14, Nov 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagejeje kuri Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti indamukanyo za Perezida Paul Kagame.
Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yakirwaga mu biro bya Perezida Guelleh, yari aherejejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, Gen Maj (Rtd) Charles Karamba.
Perezida Guelleh na Minisitiri Nduhungirehe baganiriye ku buryo u Rwanda na Djibouti byakongerera imbaraga umubano mwiza bimaze imyaka myinshi bifitanye.
U Rwanda na Djibouti bisanzwe bifatanya mu guteza imbere uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’isakazamakuru, urwego rw’abinjira n’abasohoka n’ibindi birebana na gahunda mpuzamahanga.
Mu ruzinduko Minisitiri Nduhungirehe ari kugirira muri Djibouti, iki gihugu n’u Rwanda byagiranye andi masezerano icyenda arimo ay’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, ingufu, ubutabera, umutekano, siporo n’umuryango.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, nyuma y’ibiganiro byahuje Komisiyo ihuriweho y’ibihugu byombi.
Ku wa 13 Ugushyingo, Minisitiri Nduhungirehe na Houssein basuye ibyambu bya Djibouti n’icyanya mpuzamahanga cyahariwe ubucuruzi, barebera hamwe amahirwe yo kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka buri ku buso bwa hegitari 40 bwo gukoreraho ubucuruzi n’ishoramari. Na rwo rwahaye Djibouti hegitari 10 zo gukoreraho ubucuruzi, buherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri Nduhungirehe yagejeje kuri Guelleh indamukanyo ya Perezida Kagame
Baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *