Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan
Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe uri muri Islamabad yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 22 Mata 2025 na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda abinyujije kuri X.
Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan.
U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi aho ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri icyo Gihugu bifite agaciro ka miliyoni $26. Ni mu gihe ibyo Pakistan yohereza mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni $100.
Ku wa 15 Nyakanga 2024 ni bwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nyuma y’igihe gito rufunguyeyo Ambasade.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *