Minisitiri Nduhungirehe yakebuye abishongora ku bindi bihugu bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho
Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakebuye Abanyarwanda bishongora ku bandi Banyafurika mu gihe bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho.
Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2026, nyuma y’aho Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, agaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko uburyo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, asobanura intambwe u Rwanda rwateye butandukanye n’ubwa mugenzi we wo muri Uganda.
Kabagambe yagize ati: "Ba Minisitiri babiri b’Ikoranabuhanga bo mu karere kamwe bavuga inkuru ebyiri zitandukanye cyane; umwe avugana icyizere cya Guverinoma yamuhaye ubushobozi, undi agaragaza imyumvire Afurika igomba kurenga, yo gutegereza ibisubizo biturutse ahandi. Mu myaka 10, u Rwanda niruba ruri hejuru y’ibindi bihugu, ntibizaba ku bw’amahirwe. Bizaba byarateguwe."
Igitekerezo cya Kabagambe cyashingiraga ku ijambo rya Minisitiri Ingabire ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi, aho yasobanuraga uko ikoranabuhanga nk’ubwenge buhangano (AI) rikoreshwa mu nzego zirimo ubuvuzi.
Minisitiri Nduhungirehe yatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Kabagambe, avuga ko ubumwe bwa Afurika buhera ku kwiyoroshya no kubaha ibyo abantu batandukaniyeho, cyane ko buri gihugu cya Afurika gifite amateka yacyo, ibyo cyagezeho n’imbogamizi cyahuye na zo.
Ati: "Rero dukwiye kwishimira ibyo twagezeho, dukemura ibyo twagaragajemo intege nke mu gihe twigira kuri abo baturanyi bacu, nta bwirasi cyangwa kwiyemera. Kandi u Rwanda, rukiri mu nzira y’amajyambere, rwungukira byinshi mu gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu bigize AU, twubaka Afurika twifuza."
Abenshi banyuzwe n’ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe, bagaragaza ko bagenzi babo baba bakwiye kwirinda amagambo cyangwa imyitwarire yasubiza inyuma umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, cyane cyane ibituranyi.
Kabagambe yashimiye Minisitiri Nduhungirehe ku bwo kumukebura, agaragaza ko yize ko kwiyoroshya, dipolomasi no guhuza intego ari byo bikenewe.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda guca bugufi no kubaha ibindi bihugu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *