Minisitiri Nduhungirehe yanenze umudepite w’u Bubiligi ku gushyigikira Rusesabagina
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaye Umudepite wo mu Bubiligi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lydia Mutyebele Ngoi, washyigikiye Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Ku wa 9 Gashyantare 2026, Depite Mutyebele yatangaje ko yakiriye Rusesabagina ku Nteko Ishinga Amategeko i Bruxelles mu Bubiligi, ashimira uyu Munyarwanda ko ashyigikiye Leta ya RDC mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro AFC/M23 yise ko rugamije kwiba amabuye y’agaciro.
Depite Mutyebele yagize ati “Nahuye na Paul Rusesabagina, ijwi rifite imbaraga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Ashyigikiye Abanye-Congo kandi yamagana ubugizi bwa nabi. Yafungiwe mu Rwanda muri Kanama 2020, ahamywa ibyaha mu 2021, afungurwa muri Werurwe 2023. Kurwanirira agaciro bigira ikiguzi!”
Minisitiri Nduhungirehe yashyize ku rubuga X urutonde rw’abantu icyenda bishwe n’umutwe witwaje intwaro wa FLN: Joseph Habarurema, Fidèle Munyaneza, Anathole Maniraho, Diane Jacqueline Mutesi, Isaac Niwenshuti, Jeanine Niyobuhungiro, Hilarie Mukabahizi, Samuel Nteziryayo na Ornella Sine Atete.
Yatangaje kuri Depite Mutyebele, bigaragara ko kurwanira agaciro k’ikiremwamuntu bivuze gushyigikira umunyabyaha wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, kandi ko imbere y’ishyaka PS (Partie Socialiste) abishwe n’umutwe wa FLN badafite agaciro.
Ati “‘Kurwanira agaciro’ kuri Lydia Mutyebele Ngoi bisobanuye neza gushyigikira abanyabyaha bahamijwe ibyaha by’iterabwoba. Ndatekereza ko mu maso ya PS, ishyaka riharanira amajyambere, Ornella w’imyaka 13, Isaac w’imyaka 17, Jeanine w’imyaka 23 n’abandi bazize ibikorwa bya FLN ya Rusesabagina batazagira agaciro i Bruxelles imbere y’icyamamare cya Hollywood.”
Rusesabagina yafatiwe i Kigali muri Kanama 2020 nyuma yo gushukwa n’inshuti ye, Pasiteri Constantin Niyomwungere yamukuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibwira ko bari mu rugendo rugana mu Burundi. Icyo gihe yari Perezida w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN.
Hashingiwe ku bimenyetso birimo kuba yarashyigikiye ku mugaragaro ibitero FLN yagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019, n’ubuhamya butandukanye bwatanzwe, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwamuhamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Tariki ya 24 Werurwe 2023, Rusesabagina wari ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge yarafunguwe nyuma y’aho we n’abandi bahoze muri FLN bahawe imbabazi na Perezida Kagame. Rusesabagina yari yaranditse ibaruwa igaragaza ko akeneye ubuvuzi bwihariye kuko afite uburwayi bukomeye.
Rusesabagina aba mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa San Antonio, muri Leta ya Texas. Mbere yo kwinjira mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaramuhaye icyemezo cya burundu cyo guturayo, u Bubiligi bumuha ubwenegihugu.
Depite Lydia Mutyebele Ngoi yahuye na Rusesabagina, amushimira ’gushyigikira Abanye-Congo’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *