Minisitiri Nduhungirehe yasabye RDC gukemura ibibazo biyugarije aho guhora isabira u Rwanda ibihano
Yanditswe: Friday 28, Nov 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo biyugarije, aho guhora isabira u Rwanda ibihano.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aherutse kugirana n’ikinyamakuru Deutsche Welle, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gufatira inzego z’u Rwanda ibihano bikakaye nk’uko wabigenje ku Burusiya.
Kayikwamba yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko ibihano byafatirwa inzego z’igihugu byarushyiraho igitutu, rugakura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.
Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta ngabo ifite mu burasirazuba bwa RDC kandi ko nta bufasha iha M23. Yagaragaje ko icyo yakoze ari ugukaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo gukumira ibyashobora kuruhungabanyiriza umutekano nk’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu kiganiro na Deutsche Welle, Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko kuva muri Gashyantare 2025 kugeza ubu Kayikwamba asabira u Rwanda ibihano, ubufatanye bwarwo na EU bwarakomeje.
Ati: “Ntibisanzwe kubona igihugu cy’igituranyi kivuga gusa ku gufatira ibihano ibindi, aho gukemura ibibazo byacyo; ibibazo by’imiyoborere, ibibazo byo gufasha umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ibibazo byo gushyigikira imitwe nka Wazalendo n’iby’imvugo z’urwango.”
Muri Mata 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibihuza bikomeza mu mwuka mwiza, bizatange umusaruro byifuzwaho. Byabifashijwemo na Leta ya Qatar.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihugu byombi byemeranyije gushyigikira ibiganiro by’amahoro biyoborwa na Qatar.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo habayeho amasezerano yo guhagarika imirwano, ingabo za Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara na drones ku birindiro bya AFC/M23.
Ati: “Aho kuvuga ibihano buri gihe, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo twashyizeho umukono.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko kugira ngo Leta ya RDC yubahirize agahenge, umuryango mpuzamahanga ukwiye kubigiramo uruhare.
U Rwanda na EU bifitanye amasezerano yo guteza imbere inzego zirimo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu muryango kandi ushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, na gahunda yo gukora inkingo n’imiti binyuze mu ruganda rwa BioNTech ruri i Kigali.
Minisitiri Nduhungirehe yasabye RDC gukemura ibibazo byayo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *