Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cya RDC
Yanditswe: Monday 03, Nov 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cy’igihugu cye, ko ahubwo umuryango we ushaka kwibikaho umutungo kamere wo muri Katanga.
Tshisekedi yashinje u Rwanda uyu mugambi ubwo yaganiraga n’Abanye-Congo baba mu Misiri tariki ya 2 Ugushyingo 2025, asobanura ko rushaka igice cy’uburasirazuba bwa RDC kubera ko gikungahaye ku mabuye y’agaciro, kikagira n’ubutaka burumbuka.
Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa 3 Ugushyingo, yasubije ati: “Niba narakurikiye amakuru neza, umuryango wa Tshisekedi ni wo ushaka ‘komeka’ umutungo kamere wo muri Katanga mu isanduku yawo.”
Perezida Paul Kagame yagaragaje kenshi ko u Rwanda rutarajwe ishinga n’ubutaka bwa RDC cyangwa umutungo kamere wayo, ahubwo ko rushishikajwe no kubungabunga umutekano warwo, ikaba ari yo mpamvu rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka.
Muri Werurwe 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibigo byinshi byo ku migabane itandukanye byifuza amabuye y’agaciro yo muri RDC, kandi ko uwakora urutonde rw’ibihugu biyashaka, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100.
Ati: “Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibyo bigo biri aho ari ho hose, kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi, natwe bo mu karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”
Kuva mu ntangiriro za 2025, abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi barimo umuvandimwe we, Christian Tshisekedi, bavugwa mu bujura bw’amabuye y’agaciro ya Cuivre na Cobalt mu gice cya katanga, cyane cyane mu ntara ya Lualaba.
Umwe mu batuye muri Katanga yagize ati: “Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Tshisekedi. Ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane Lualaba nyamara ntacyo ushorayo.”
Imiryango y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro isobanura ko umuryango wa Tshisekedi wohereje abasirikare barimo abo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) mu birombe byo muri Katanga, basimbura abari basanzwe babirindira umutekano kugira ngo kuyiba byorohe.
Abo muri Katanga bitabaje umunyamategeko Me Bernard Maingain kugira ngo ageze Christian na bagenzi be mu butabera muri RDC no mu Bubiligi, kubera ko bafite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi.
Me Maingain yagize ati: “Duteganya gutanga ikirego muri RDC ariko no mu Bubiligi kubera ko abagize uwo muryango bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Nshingiye ku makuru mfite, ibimenyetso birimo imibare itandukanye. Ni ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo no gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Guillaume Ngefa, tariki ya 28 Ukwakira yatangaje ko komisiyo ya RDC ishinzwe kurwanya ibinyuranyije n’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (CNLFM) yakoze iperereza, isanga abasivili barimo abanyamahanga, abasirikare n’abapolisi barijanditse muri ubu bujura.
Uyu muyobozi yasabye Ubushinjacyaha ko bwatangira gukurikirana abavugwa muri raporo ya CNLFM, hatitawe ku bwenegihugu bafite ndetse n’amapeti bafite mu gisirikare. Icyakoze, ntibiramenyekana niba abo mu muryango wa Tshisekedi bari ku rutonde.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwiyomekaho igice cya RDC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *