Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko imyanzuro ya ICGLR ku makimbirane yo muri RDC nta gaciro ifite
Yanditswe: Monday 17, Nov 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatesheje agaciro imyanzuro y’Inama Mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 15 Ugushyingo 2025, i Kinshasa muri RDC habaye inama y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR yaherewemo Perezida Félix Tshisekedi ububasha bwo kuyobora uyu muryango.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni, abakuru b’ibihugu bigize ICGLR bamaganye ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa M23, banasaba “igihugu cy’igishotoranyi gukura burundu ingabo muri RDC.”
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ati: "Imyanzuro y’inama ya ICGLR yabereye i Kinshasa mu cyumweru gishize u Rwanda rudahari, yatorewemo Tshisekedi nka Perezida mushya w’uyu muryango ufite icyicaro i Bujumbura, rwose nta gaciro ifite ku bibazo birebana n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”
Yasobanuye ko ibiganiro bihuriza u Rwanda na RDC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihuriza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 i Doha muri Qatar ari byo byatanga umusanzu wa nyawo mu gukemura aya makimbirane.
Ati: "Ku bw’iyo mpamvu, gahunda y’amahoro ya Washington n’iya Doha zonyine, zishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni zo zishaka by’ukuri igisubizo kirambye ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”
Inama y’abakuru b’ibihugu byo muri ICGLR yabaye mu gihe ibiganiro bya Washington na Doha bikomeje gufatirwamo imyanzuro itanga icyizere ko mu gihe kiri imbere amahoro arambye ashobora kuzaboneka mu burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 7 Ugushyingo, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, tariki ya 15 Ugushyingo Leta ya RDC na AFC/M23 bisinya ku mahame shingiro yitezweho kubifasha kugera ku mahoro arambye.
U Rwanda ntirwitabiriye inama ya ICGLR yabereye i Kinshasa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *