skol

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Inteko ya EU ko nta bubasha ifite ku Rwanda

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko nta bubasha ifite ku Rwanda ku buryo yaruha amabwiriza.

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, agira ati “Ndagira ngo nibutse Inteko ya EU ko ishobora kugira ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko ntabwo ifite (ntizanabugira) kuri Repubulika y’u Rwanda, igihugu kimaze imyaka irenga 60 kivuye mu bukoloni bw’u Burayi.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rutazemera ubwirasi no kwivanga kw’abagize Inteko ya EU, “batekereza ko bafite indangagaciro zo hejuru, kugeza n’aho basuzugura ubucamanza bw’igihugu cyo muri Afurika.”

Ubu butumwa bushingiye ku bwatangarijwe ku rubuga rw’Inteko ya EU ku wa 28 Mutarama, nyuma y’aho abayigize bakiriye umuhungu wa Ingabire Victoire ufungiwe mu Igororero rya Nyarugenge, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu muhungu witwa Rémy Amahirwa yakiriwe ubwo abagize Inteko ya EU baganiraga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda; igihugu kiri kure cyane y’ibigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, tariki ya 21 Mutarama yari mu Busuwisi, aho yagaragarizaga akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Icyo gihe Minisitiri Ugirashebuja yahuye na Amahirwa, amugaragariza ko urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda rukora neza, anamwizeza ko urubanza rw’umubyeyi we ruzaburanishwa binyuze mu mucyo.

Ingabire yatawe muri yombi muri Kamena 2025, hashingiwe ku iperereza ryatangiye bitewe n’uko mu rubanza rw’abahoze ari abanyamuryango b’ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda n’umunyamakuru Nsengimana Théoneste, yavugwagamo kenshi.

Yari yarafunguwe muri Nzeri 2018 ubwo yari asigaje imyaka irindwi ngo arangize igifungo cy’imyaka irindwi yari yarakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu. Icyo gihe yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma yo gutakamba.

Nyuma y’aho yongeye gufungwa, tariki ya 11 Nzeri abagize Inteko ya EU basabye ko Ingabire, umunyamakuru Nsengimana n’abahoze ari abanyamuryango ba DALFA Umurinzi barekurwa nta mananiza, kuko ngo dosiye yabo ifite impamvu za politiki.

Tariki ya 15 Nzeri, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye umwanzuro w’iya EU, iyibutsa ko idakwiye kuvogera ubusugire bw’igihugu, yitwaje Ingabire Victoire.

Abagize Inteko ya EU bakiriye umuhungu wa Ingabire Victoire, abasobanurira ifungwa ry’umubyeyi we

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Inteko ya EU ko u Rwanda rutagikolonizwa n’ibihugu by’i Burayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa