skol

Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Maurice ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka, yasuye igihugu cya Maurice, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Navinchandra Ramgoolam.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushyigikira kandidatire y’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) muri manda nshya, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu rwego rw’uyu muryango no mu zindi nzego mpuzamahanga.

Aba bayobozi banaganiriye ku gukomeza no kwagura imishinga ihuriweho igamije iterambere, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage, guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ishyigikira ry’ubucuruzi n’ikorwa ry’imishinga yihangira imirimo.

Impande zombi zashimangiye ko izi gahunda zifatwa nk’ingenzi zizakomeza gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kugera ku musaruro ugaragara ku baturage b’ibihugu byombi no mu rwego rw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa no hanze yawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa