Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari i Buruseli mu Bubiligi aho yitabiriye inama ya 121, ikaba ari nama y’abaminisitiri b’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS).
Iyi nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’itangazo rya Malabo, kuvugurura imikorere y’uyu muryango, gushyira mu bikorwa amasezerano ya Samoa, ndetse no gukomeza ubufatanye mu guhuza ibihugu bigize OACPS ku bibazo bihuriyeho mu nzego mpuzamahanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imbaraga za OACPS zishingiye ku kuba ari urubuga rworohereza ubufatanye bufatika hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’isi (South-South Cooperation), ndetse no guhuza ijwi ryabyo mu biganiro n’ibyemezo bifatirwa mu nzego mpuzamahanga.
Yashimangiye ko ibihugu byo muri Afurika, Karayibe na Pasifika bifatanyije bishobora kongera imbaraga z’ijwi ryabyo ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere inyungu bihuriyeho, zirimo imiyoborere mpuzamahanga, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama ibaye mu gihe OACPS ikomeje gushyira imbaraga mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu biyigize no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere rirambye, ubucuruzi n’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ubukungu.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *