skol
fortebet

Minisitiri Prof Ngabitsinze yatangije Expo 2024 yitabiriwe n’ibigo 442, Made In Rwanda ihabwa umwihariko

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko ibigo by’ubucuruzi byitabira kumurika ibicuruzwa mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda bagenda biyongera by’umwihariko abo mu byiciro byihariye n’abanyamahanga bagahabwa amahirwe.

Sponsored Ad

Expo 2024 yatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024, yitabiriwe n’abamurika 442 barimo abanyamahanga 119 baturuka mu bihugu 17.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Jeanne Françoise Mubiligi yatangaje ko abantu bari hagati ya ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 ari bo bitezwe kuzajya bitabira iri murikagurisha buri munsi.

Yavuze ko muri Expo 2024, umwihariko wahawe ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n’ibindi.

Ati “Umwihariko uri muri Expo y’uyu mwaka, harimo ibikorerwa mu Rwanda byagiye bizamuka binaba byiza kurushaho, hajemo no gufatanya n’abandi ngo barebe uko gukora neza uko bigenda bizamuka, twagiye tubibona rero biri ku rwego rushimishije.”

Mubiligi yahamije ko ari amahirwe abamurika babonye yo kwerekana ibyo bakora, ariko bakanigira ku bandi bakora bimwe.

Ati “Ni uguha amahirwe abamurika yo kwerekana ibyo bahinduye ku byo bakora, berekana uburyo bushya bw’ikorababuhanga bazanye. Ni n’igihe cyo kwitegereza ibyo bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora no kureba uko bakorana bakigiranaho kugira ngo bashobore kunoza neza ibyo bakora.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze yavuze ko uko imurikagurisha rigenda ritera imbere bagenda batanga umwihariko ku byiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abanyamahanga.

Yahamije ko ibigo by’ubucuruzi bikora ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera kandi bikanitabira imurikagurisha ku bwinshi.

Ati “Twagiye twandika abikorera bo mu Rwanda, ni igikorwa kigikomeje ubu tumaze kugera ku bigo birenga 300.”

Yavuze ko iri murikabikorwa ryunganira mu kugeza ubucuruzi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kuko ubu hategerejwemo abamurika baturutse muri Niger, abo muri Mozambique barimo n’ibindi bihugu.

Abamurika baturutse mu mahanga bashimye ko u Rwanda ari igihugu kirimo umutekano, cyakira neza abakigana ku buryo ibyo bahakorera birushaho kugenda neza.

Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya 27 ririmo ibigo abamurika bo mu Rwanda barenga 320 bigajemo inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, imyenda, ibikoreshwa mu bwubatsi, abatanga serivisi n’ibindi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa