Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica na TFEP
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yaganiriye n’itsinda ry’abaturutse mu Ikipe ya Benfica yo muri Portugal bari kumwe n’abahagarariye irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rya Tony Football Excellence Program (TFEP), barebera hamwe iterambere rya siporo mu Rwanda n’uko impano z’abato zashyigikirwa.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiranye ibi biganiro.
Hagiye gushira imyaka itatu Irerero rya Tony Football Excellence Program ritangiye gukorera mu Rwanda, aho rishaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru rikabafasha kuzikuza.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, iri rerero rikorana n’amakipe yo hanze y’u Rwanda by’umwihariko ay’i Burayi, kugira ngo ribashe kugeza abana ku rwego mpuzamahanga.
Aho ni ho ryatangiye gukorana n’Ikipe ya Benfica iri mu zikomeye i Burayi, kugira ngo bafatanyije na Leta y’u Rwanda bafashe abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru bashobore kuzakabya inzozi zabo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kurebera hamwe uko siporo y’u Rwanda yatera imbere binyuze mu kuzamura impano z’abato.
Byagize biti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda rya
SL Benfica hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda. Baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere siporo muri rusange, no kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.”
Urugendo rwabaye nyuma y’inama yabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo, ihuriza hamwe iri tsinda, Umuyobozi wa TFEP, Yonat Tony Miriam Listenberg, n’izindi nzego za Leta zikorera hamwe kugira ngo impano z’abana zirusheho gutera imbere.
Izo nzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere imiturire (RHA).
Ubufatanye bw’inzego zose bwitezweho kubaka ibikorwaremezo bya siporo ndetse no gutuma u Rwanda ruba umufatanyabikorwa w’amakipe y’i Burayi ashora imari muri Afurika.
Kugeza ubu TFEP ifite abana batarengeje imyaka 13, 15, 17 na 20, bakurikiranwa bihoraho ndetse bamwe muri bo bagahabwa amahirwe yo kujya gukorera imyitozo mu makipe atandukanye y’i Burayi harimo n’ayo muri Portugal.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aramukanya n’Umuyobozi wa Tony Football Excellence Program, Yonat Tony Miriam Listenberg
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yaganiriye n’itsinda ry’abahagarariye SL Benfica yo muri Portugal
Ubufatanye bw’inzego zose bwitezweho kuzamura impano no kubaka ibikorwarmezo bya siporo mu Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *