Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rwubakiye ku kurengera ibidukikije
Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wifatanyije n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, n’abandi banyacyubahiro yerekanye ko intego u Rwanda rwubakiyeho yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari uguharanira kugera ku mahoro n’ubukire.
Yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu birori byabereye muri Andrew W. Mellon Auditorium i Washington D.C.
Ni ibirori byahurije hamwe abantu barenga 200 barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abayobozi muri guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abaharanira kurengera ibidukikije.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko intego u Rwanda rwubakiyeho yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari ukubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage kubaho.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye abayobozi b’Isi ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga inyamaswa z’ibidukikije yerekana uko kurengera ibidukikije bishobora guteza imbere amahoro n’ubukungu muri Afurika.
Yavuze ko kubungabunga ibidukikije biri muri gahunda z’iterambere ry’igihugu kuva mu myaka mirongo itatu ishize.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye gahunda z’igihugu cy’u Rwanda zishingiye ku bukungu bw’abaturage, zirimo ‘Kwita Izina’, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina ingagi watangiye imyaka 20 ishize, ubu ukaba warabaye ikimenyetso cy’intsinzi mu kubungabunga ibidukikije bikorwa n’abaturage ubwabo.
Yagize ati: “Hari igihe ingagi zo mu misozi zari zigiye kuzimira kubera kuba mbarwa cyane. Ubu, kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, umubare wazo wageze ku zirenga 1 000, wikuba inshuro enye ugereranyije n’uko byahoze.”
Yanakomoje kandi ku mpinduka zabaye muri Pariki y’Igihugu ya Akagera, yongeye gusubizwa ubuzima binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo binyuze muri African Parks.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *