skol

Minisitiri w’Intebe Starmer yabwiwe ko ikosa rikomeye yakoze ari ukwikura mu masezerano n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026

featured-image

Anthony John Smith wabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe umutekano w’imipaka mu Bwongereza, yavuze ko ikosa rikomeye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Keir Starmer yakoze, ari ukwikura muri gahunda y’imikoranire n’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Ibi Anthony John Smith wayoboye uru rwego kuva mu 2010 kugeza mu 2015 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GB News.

Imibare ya Leta y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2025 hinjiye abimukira 41.472 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ubwa kabiri mu mateka hari hinjiye umubare munini w’abimukira mu mwaka umwe.

Mu gihe cy’icyumweru (kuva ku wa Mbere- ku wa Gatandatu) mu Bwongereza bwo hinjiye abimukira 570.

Tony Smith yavuze ko umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko uzakomeza kwiyongera igihe cyose ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi ritarashyiraho ingamba zikakaye zo gukemura iki kibazo.

Yakomeje avuga ko ikosa rikomeye iri shyaka ryakoze ari ukwikura mu masezerano u Bwongerezwa bwari bufitanye n’u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Njye uko mbibona ikosa rikomeye twakoze ni ukwikura muri gahunda y’u Rwanda […] umutima wanjye wavuye mu gitereko ubwo numvaga ko Keir Starmer ari mu buvugizi bwo kwikura muri gahunda y’u Rwanda. Natekerezaga ko ariho twari dushingiye icyizere cyacu cyose.”

Yavuze ko irindi kosa ryakozwe ari ukudakora uyu mushinga neza ku buryo utazatambamirwa n’inkiko.

Ati “Ikosa rya mbere ryabaye ni ukudakomeza cyane iyi gahunda y’u Rwanda mbere na mbere kugira ngo tubashe kurenga inzitizi mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Aya magambo ya Anthony John Smith aje mu gihe abo mu ishyaka ry’aba-Conservateur benshi bakomeje kugaragaza ko imikoranire n’u Rwanda yari gutanga umusaruro mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Ukwikura muri aya masezerano kwatumye u Rwanda rubujyana mu nkiko, ndetse urubanza rwatangiye kuburanishwa.

U Rwanda ruvuga ko mu nyandiko zo muri Kamena 2024, u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2026, binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).

U Rwanda ruvuga ko izo nshingano zitigeze zikurwaho mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ko u Bwongereza bwarenze ku masezerano y’imari kubera ko butatanze ayo mafaranga nk’uko byari byarateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa