Minisitiri w’Intebe Starmer yikomye abamushinja kunanirwa gukemura ikibazo cy’abimukira
Yanditswe: Monday 15, Sep 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yanenze abakoze imyigaragambyo bagaragaza ko babangamiwe n’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe, abashinja gukoresha ibendera ry’igihugu mu gucamo ibice abaturage kandi ryaragenewe kubahuza.
Yabigarutseho ubwo Abongereza babarirwa mu bihumbi bahuriraga mu myigaragambyo yiswe ‘Unite the Kingdom’, igamije guharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu Bwongereza.
Yateguwe n’Umu-conservateur uzwi nka Tommy Robinson. Bigaragambije ku wa 13 Nzeri 2025.
Robinson yavuze ko iyi myigaragambyo yari igamije gushyigikira umuco n’umurage by’u Bwongereza. Abigaragambya bagaragaje ko batishimiye abimukira, bakagaragaza ko ari ukwinjirirwa.
Abigaragambya bari bafite amabendera y’u Bwongereza, bafite n’ibyapa byanditseho ngo ‘muhagarike ubwato’, basaba Guverinoma guhagarika abimukira binjira muri iki gihugu bitemewe n’amategeko.
Bari bafite n’amafoto ya Charlie Kirk, Umunyamerika uherutse kwicwa arashwe mu cyumweru gishize.
U Bwongereza bwohereje abapolisi 1000 ngo bajye gutandukanya abo mu kivunge cy’abantu ibihumbi 150 bigaragambyaga n’abandi 5000 bari biyemeje guhangana n’abigaragambya.
Ni imyigaragambyo yakomerekeyemo abantu 26, abandi 25 batabwa muri yombi.
Abinyijije kuri X Starmer yagize ati “U Bwongereza ni igihugu cyubakiye ku kwihanganirana, abantu batandukanye n’ubwubahane. Ibendera ryacu rihagarariye abantu batandukanye mu gihugu cyacu ndetse ntabwo tuzigera tumanika amaboko duha urwaho abashaka kurikoresha mu bugizi bwa nabi no gucamo abantu ibice.”
Ikibazo cy’abimukira ni kimwe mu bihangayikishije u Bwongereza, nubwo Starmer akigera ku butegetsi yahahagaritse amasezerano igihugu cyabo cyari cyagiranye n’u Rwanda yo kurwoherezamo ababwinjiramo binyuranyije n’amategeko.
Muri Kanama 2025 byatangajwe ko mu mezi 12 yari ashize mu Bwongereza hinjiyemo abimukira barenga ibihumbi 49 mu buryo butemewe n’amategeko, bangana na 5% by’abantu bikumiye mu Bwongereza mu mwaka wari urangiye.
Abongereza bakoze imyigaragambyo igamije kwamagana abimukira binjira mu gihugu cyabo binyuranyije n’amategeko

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *