Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa agiye guhatwa ibibazo ku ihohoterwa ryakorewe abanyeshuri
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, kuri uyu wa 14 Gicurasi, ategerejweho gutanga ibisobanuro imbere y’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko riri gukora iperereza ku bivugwa ko abana bo mu ishuri rya Notre-Dame de Bétharram bamaze igihe kinini bahohoterwa.
Bayrou, umaze amezi atanu gusa ari Minisitiri w’Intebe, abamunenga bavuga ko ubwo yari Minisitiri w’Uburezi mu 1993 kugeza mu 1997, yaba yari azi iby’ihohoterwa ryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina ryakorerwaga abana bo muri iryo shuri riherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa.
France 24, yatangaje ko umubyeyi w’umwe mu bana bahohotewe yashinje François Bayrou kubeshya, avuga ko yabigize ibanga kugira ngo bidatambamira inyungu ze za politiki.
Gusa uyu munyapolitiki w’imyaka 73, yahakanye kubigiramo uruhare, avuga ko ari igikorwa cyo kumuharabika.
Mu cyumweru gishize, Bayrou yavuze ko yiteguye kwitaba iryo tsinda, kuko ari amahirwe yo kugaragaza ko ibyo byose ari ibinyoma.
Ihuriro mpuzamahanga ryita ku by’imibereho ya politiki, Eurasia Group, ryavuze ko ubwo buhamya bushobora kutaba impamvu ihagije yo kweguza Bayrou, ariko bushobora gutiza umurindi abamurwanya mu Nteko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *