Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni avuga ko arimo gukorwaho iperereza
Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

Ku wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko abashinjacyaha i Roma bafunguye iperereza kuri minisitiri w’intebe na ba minisitiri ba guverinoma babiri bazira gusubiza iwabo umuyobozi w’ingabo wo muri Libya ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye.
Yahishuye iby’iperereza ku bivugwa ko yaba yarafashije Ossama Anjiem, uzwi kandi ku izina rya Ossama al-Masri, kuri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Giorgia Meloni yavuze ko iperereza kuri we ryibasiye na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu n’uw’ubutabera ndetse n’umunyamabanga wungirije.
Guverinoma ya Meloni yamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na ICC ubwayo kubera ko yarekuye al-Masri mu buryo budasobanutse nyuma yo gufatirwa mu Mujyi wa Turin uherereye mu majyaruguru y’u Butaliyani ku cyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *