skol

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yavuze ko amagambo ya Trump kuri Papa Léo XIV atari ayo kwihanganirwa

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko amagambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gutangaza yibasira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, atari ayo kwihanganirwa.

Papa Léon XIV na Perezida Trump bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo, kubera kutabona kimwe ibijyanye n’intambara yo muri Iran.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemera ko iyi ntambara yatangijwe ku mpamvu zitumvikana, ndetse agasaba impande zihanganye kuyobora inzira y’ibiganiro.

Ni mu gihe Trump we avuga ko azakomeza guhangana na Iran kugeza iretse gahunda ishinjwa yo gushaka gukora intwaro za nucléaire.

Uku guhangana kwatumye ku Cyumweru tariki 13 Mata 2026 Trump yibasira Papa Léon XIV. Yavuze ko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika adashoboye mu byerekeye politiki y’ububanyi n’amahanga.

Ati “Papa Léon XIV ni umunyantege nke ku guhanga n’icyaha, akaba adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga”.

Yakomeje avuga ko adashaka “Papa utekereza ko ari ibisanzwe kuba Iran yagira intwaro kirimbuzi cyangwa utekereza ko bidakwite kuba Amerika yaragabye igitero kuri Venezuela”.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ni umwe mu bamaganye ibyatangajwe na Trump, avuga ko amagambo ye atari ayo kwihanganira.

Ati “Mbona amagambo ya Perezida Trump kuri nyirubutungane atari ayo kwihanganirwa. Papa ni Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kandi birasanzwe ko yasaba ko habaho amahoro ndetse akagamagana intambara iyo ari yo yose.”

Minisitiri w’Intebe Meloni yavuze ko ashyigikiye ibyatangajwe na Papa Léon XIV asaba ko intambara ya Iran ihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa