skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Sénégal yatangaje ko ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwayo zose zigomba kuhava

Yanditswe: Thursday 22, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yatangaje ko ingabo z’amahanga zose ziri muri iki gihugu zikwiriye kuvayo bitarenze mu mpera za Nyakanga 2025.

Sponsored Ad

Kugeza ubu ingabo z’u Bufaransa ni zo zo mu mahanga zisigaye mu gihugu cya Sénégal, aho zikiri gukorerayo kubera amasezerano agendanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 2012.

Ku wa 15 Gicurasi 2025 u Bufaransa bwashyikirije ubuyobozi bwa Sénégal ikigo cya gisirikare cya Rear Admiral Protet cyari giherereye mu murwa mukuru i Dakar.

Ibi kandi byaje bikurikira ibyabaye muri Werurwe 2025 ubwo Leta y’u Bufaransa yashyikirije Sénégal ikindi kigo cya gisirikare cya Maréchal n’icya Saint Exupery na byo byari biherereye i Dakar.

Ku wa 19 Gicurasi Sonko yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu cya Burkina Faso, TRB, aho yavuze ko mu gihe bajyaga ku butegetsi umwaka ushize, bwagiye bufata ingamba zitandukanye mu kurinda ubusungire bw’igihugu cyabo.

Yagize ati “Twamenyesheje ibihugu byose bifite ibigo bya gisirikare muri Sénégal ko byakura ingabo zabo zose mu gihugu.”

“Ikindi n’uko nta bigo bya gisirikare by’ingabo z’amahanga bizongera kuba ku butaka bwa Sénégal.”

U Bufaransa bufite ingabo muri Sénégal kuva mu 1960 ubwo iki gihugu cyo muri Afurika cyabonaga ubwigenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa