Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino muri Afurika no mu bindi bihugu mu muhango w’irahira rya Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni.
Perezida Romuald Wadagni watsinze amatora ku majwi 94%, yarahiye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2026, mu muhango witabiriye n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyuma ni we wahagarariye Perezida Kagame muri ibyo birori.
Romuald Wadagni ni umunyapolitiki akaba n’impuguke mu by’ubukungu. Yamenyekanye cyane muri Minisiteri y’Imari y’igihugu cye guhera mu 2016.
Yagize uruhare rukomeye mu ivugurura ry’ubukungu bwa Bénin cyane cyane mu kongera imisoro yinjira no kunoza imicungire y’imari ya Leta.
Afatwa nk’umwe mu bayobozi bato b’abahanga muri Afurika mu bijyanye n’imari n’ishoramari cyane ko yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imari akaba yaranakoze mu bigo mpuzamahanga by’imari nka Deloitte mbere yo kwinjira muri politiki.
Yari ashyigikiwe cyane n’ubutegetsi buriho, ndetse afatwa nk’uzakomereza ku murongo wa Patrice Talon wari Perezida. Wadagni agiye kuyobora manda y’imyaka irindwi.
Umubano w’u Rwanda na Bénin umaze imyaka ugaragaramo ibikorwa bifatika, by’umwihariko kuva mu 2016 uruzinduko rw’uwari perezida w’iki gihugu, Patrice Talon rwabaye imbarutso y’umubano mushya ukomeje kwera imbuto mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubuhahirane n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *