skol

Minisitiri w’Intebe yasuye urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43.5

Yanditswe: Friday 21, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuye Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi wa Nyabarongo II urimo kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo, hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo n’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yarusuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, rukaba nirwuzura, ruzongerera u Rwanda Megawati 43.5 mu muyoboro mugari w’amashanyarazi.
Uretse gutanga amashanyarazi, ruzafasha mu kuhira imyaka, gukumira imyuzure, korohereza ubwikorezi bwo mu mazi, ndetse runashyirweho ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba bishobora gutanga megawati 200.
Uwo mushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II, Megawati ruzatanga zitezweho umusaruro w’iterambere rishingiye ku ishoramari kandi ari igisubizo mu gutanga amashanyarazi ahagije mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ku rugomero rwa Nyabarongo II hazubakwa ikiyaga kinini kizafasha mu bukererarugendo ndetse no mu burobyi.
Mu kwihaza ku muriro w’amashanyarazi kandi REG ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bakomeje gushaka uburyo bazakora n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umushinga uzuzura utwaye nibura miliyari 300 Frw azakoreshwa ku bikorwa gusa, andi miliyari 70 Frw azagendera ku kwimura abaturage.
Ukorerwa ku buso bwa hegitari 1 000 mu Turere twa Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Ahari kubakwa urugomero rw’amashyanyarzi kuri Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43,5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa