Minisitiri w’Intebe yibukije ko Abanyafurika badakwiye kwishingikiriza inkunga z’amahanga
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Ni inama yabaye kuri uyu Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko Abanyafurika bakwiye kwigira batiteze amaramuko ku nkunga z’amahanga.
Ati“Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo. Nubwo ubufatanye n’abandi ari ingenzi, inkunga zituruka hanze ntizigomba kuruta cyane umusanzu w’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Ibi ni ingenzi mu rugendo rw’ivugururwa ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no ku ntego dusangiye zo kwihesha agaciro no kwigira.”
AUDA-NEPAD yashinzwe mu 2018 mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063 uyu mugabane uzaba warageze ku iteramberere rirambye, ubuyobozi budaheza n’amahoro.
Mu 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame, yasoje manda ye nk’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) , ashimirwa uruhare rwe yagize mu miyoborere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *