skol
fortebet

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda agiye kugeza ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi.

Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa 27 werurwe,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari i new York muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko ku isaha ya saa kumi z’umugoroba za Kigali, aza kugeza ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano n’amahoro ku isi.

Sponsored Ad

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’ u Rwanda Olivier Nduhungirehe,ni inama iza gusobanurirwamo uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya congo,harimo n’ibikorwa bwa MONUSCO muri iki gihugu.

Ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo ni ikibazo cyagiye kigarukwaho kenshi kuva aho umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo [FARDC], ukomeje kugenda wigarurira ibice byinshi bitandukanye byo muri iki gihugu,aho amahanga wagiye avuga ko ari ikibazo kigomba gukemurwa na Leta y’u Rwanda bitewe nuko leta ya Congo yakomeje kuvuga o umutwe wa M23 ifashwa n’u Rwanda.

Nyamara ku rundi ruhande akanama ka Loni gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi kakomeje gutungwa urutoki ko ntacyo kari gufasha abatuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa no kugirwaho ingaruka n’iyi ntamabara.

Ni kenshi u Rwanda rwahakanye ko rufasha umutwe wa M23 ndetse rukagaragaza ko rushyigikiye inzira y’amahoro n’ibiganiro kugirango iyi ntamabara ikomeje gufata indi ntera muri DRC ihoshe ndetse amahoro agaruke muri Congo no mu karere muri Rusange.

Abatuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye bumvikana basaba ko ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye [MONUSCO] bava ku butaka bwa Congo bagasubira iwabo kuko bavuga ko ntacyo izo ngabo zibamariye ahubwo zirushaho kubahungabanyiriza umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa