Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola n’uwa Qatar baganiriye ku bibazo by’u Rwanda na RDC
Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Qatar, ku ngingo zirimo inzira z’amahoro zatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa 10 Mutarama 2026, rivuga ko Minisitiri w’Intebe n’Ububanyi n’Amahanga wayo, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yaganiriye kuri telefone na Minisitiri Tete.
Iryo tangazo rigaragaza ko uretse ubufatanye busanzwe hagati y’ibyo bihugu byombi, banaganiriye ku gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bw’amahoro.
Rigira riti “Banaganiriye ku nzira y’amahoro yo gushaka igisubizo cy’amahoro ku bibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.”
Rigaragaza ko Sheikh Mohammed wa Qatar ashyigikiye cyane inzira zo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibiganiro by’amahoro, kandi hubahirijwe amategeko mpuzamahanga mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano ku rwego rw’Isi.
Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, Qatar ni kimwe mu bihugu bikomeje kugaragaza inyota yo kunga ibihugu byombi.
Qatar yatangiye kuvugwa mu biganiro bigamije kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama 2023 ndetse muri Werurwe 2025 itera intambwe ikomeye yo guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.
Icyo gihugu kandi cyakomeje kugira uruhare rugaragara mu biganiro hagati y’u Rwanda na RDC ndetse byaje no kugeza ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025.
Qatar kandi binyuze mu biganiro by’amahoro bibera i Doha, ikomeje ubuhuza hagati ya Leta ya RDC n’Umutwe wa AFC/M23 uhanganye bikomeye n’ingabo z’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola n’uwa Qatar baganiriye ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *