Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark mu ruzinduko ruzasiga afunguye ambasade mu Rwanda
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen ari mu ruzinduko mu Rwanda, ruzasiga afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye i Kigali.
Lars Løkke Rasmussen yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026.
Uruzinduko arimo ruri mu murongo wa Denmark wo kurushaho guteza imbere ubufatanye n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa Mbere, uyu mudipolomate n’itsinda ry’abo bari kumwe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bunamira abashyinguwe muri uru rwibutso.
Biteganyijwe kandi ko Lars Løkke Rasmussen agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe. Bombi bazaganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Azaganira kandi na ba rwiyemezamirimo bo muri Denmark bakorera mu Rwanda ku mahirwe n’imbogamizi aba bashoramari n’abandi b’i Burayi bafite mu gihugu.
Biteganyijwe kandi ko azasura Kaminuza y’u Rwanda, aho azahura n’urubyiruko, bakaganira ku mahirwe yo gukomereza amasomo yarwo ku Mugabane w’i Burayi.
Mbere yo gutangira uru ruzinduko, Minisitiri Lars Løkke Rasmussen yavuze ko “uruzinduko rwanjye mu Rwanda no gufungura Ambasade biri mu bikorwa bisanzwe byo kwagura intego za Guverinoma ya Denmark ku bikorwa byayo muri Afurika, ndetse n’imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko “u Rwanda ari igihugu kiri kwihuta cyane mu iterambere, binyuze mu ntego zikomeye mu bijyanye no guhanga ibishya, ikoranabuhanga no kwimakaza uburyo bw’imikorere butangiza ibidukikije, ndetse n’ibisubizo bikomoka muri Danemark bishobora gutanga umusaruro hano.”
Kimwe mu bikorwa bizaranga uru ruzinduko ni ugufungura ku mugaragaro Ambasade ya Denmark mu Rwanda.
Denmark yafunguye ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025, igena Casper Stenger Jensen nka ambasaderi wayo wa mbere mu Rwanda. Ni we wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, ndetse yashimangiye ko bifuza gukomeza kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye.
Minisitiri Lars Løkke Rasmussen yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri Lars Løkke Rasmussen yeretswe imishinga u Rwanda rufite irengera ibidukikije irimo n’uw’ikigo cya BasiGo, gifite bisi zikoresha amashanyarazi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *