Minisitiri w’Ubuhinzi muri Sudani yahakanye inzara ivugwa mu gihugu
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

Mu gihe muri Sudani bugarijwe n’amapfa ndetse abenshi bakaba bari guhunga, Minisitiri w’ubuhinzi we siko abibona kuko ngo abaturage bashonje ari bacye ugereranyije n’abatuye mu gihugu.
Ni mu gihe Abanya-Sudani ibihumbi 755 bahuye n’ikibazo cy’inzara bitewe n’imirwano imaze iminsi hagati y’imitwe ya gisirikare nk’uko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza.
Minisitiri w’Ubuhinzi muri iki Gihugu, Abubakr al-Bushra yavuze ko nta nzara iri muri iki Gihugu ndetse ko badakeneye imfasahnyo z’amahanga. Ni mu gihe iyi raporo ivuga kandi ko igisirikare cyahagaritse abatanga imfashanyo ndetse kigenzura imihanda imwe n’imwe bigatuma bamwe mu bakeneye imfashanyo itabageraho.
Minisitiri Abubakar , yavuze ko abantu 755 bashonje ko bakeneye inkunga y’ibiribwa , ari bacye ugereranyije na miliyoni 50 zituye iki Gihugu, bityo ko nta bikwiye gufatwa nka byacitse.
ONU iherutse gutangaza ko uduce 14 muri iki gihugu dushonje ndetse ko hatagize igikorwa inzara yahinduka ikibazo gihangayikishije muri iki Gihugu. Uyu muryango kandi uherutse gutangaza ko bamwe mu baturage babuze ibiryo bakaba basigaye barya ibyatsi.
Ni mu gihe abaturage benshi, bahunze bagana mu bihugu bituranye na Sudani, abandi bajya mu bice bitarimo intambara cyane.
Source;Bwiza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *