Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi gukomeza gushyira imbaraga mu ivugurura ry’uru rwego, avuga ko ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kongera umusaruro, guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kwihaza mu biribwa.
Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 19, ryari rimaze iminsi icumi ribera mu Mujyi wa Kigali.
Iri murikabikorwa ryahurije hamwe ibigo bya Leta, abikorera, abashakashatsi, abahinzi n’aborozi, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: "Twihutishe ivugururwa ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga udushya no mu bufatanye."
Mu ijambo rye, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ibyamuritswe byagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje gutera imbere binyuze mu bushakashatsi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bisubizo bishya bishobora gufasha kongera umusaruro no guhangana n’imbogamizi zikibangamiye uru rwego.
Yagaragaje ko yanyuzwe n’udushya twamuritswe mu nzego zitandukanye zirimo ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi n’ubworozi, inyongeramusaruro zigezweho, uburyo bwo gutunganya no kongerera agaciro umusaruro, ikoranabuhanga rifasha ubworozi, ibikorwa by’abagore n’urubyiruko, ndetse n’ishoramari rikomeje kwiyongera muri uru rwego.
Minisitiri yasabye abahinzi n’aborozi gukomeza kwakira no gukoresha izi gahunda n’udushya, ashimangira ko ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abaturage buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kugira ubuhinzi n’ubworozi bugezweho, butanga umusaruro uhagije kandi bufasha mu iterambere rirambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *