Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa yagaragarije ibihugu bigize Loni ko kwihutisha kugera ku Ntego z’iterambere rirambye (SDGs) bisaba ko ibihugu bigira igenamigambi rirambye, politiki zihamye no kubaka inzego zikora neza mu bukungu buzamura mibereho myiza y’abaturage.
Yabigarutseho ku wa 13 Nyakanga 2026 ubwo yari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye muri Amerika.
Ministiri Murangwa we na Ambasaderi Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda muri Loni, bari bitabiriye Inama y’Abaminisitiri yo ku rwego rwo hejuru iri kwiga ku iterambere rirambye kuva ku itariki 13-15 Nyakanga 2026.
Murangwa ibihugu bihuriye ku nshingano imwe yo kugeza abaturage ku mibereho myiza mbere ya 2030, ari na wo mwaka washyizweho ngo ibihugu byose bizabe bigeze kuri izi ntego.
Ati “Inararibonye ryacu rigaragaza ko kwihutisha uburyo bwo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye bishoboka iyo bishyizwe mu byihutirwa igihugu cyiyemeje. Bigomba kuba kandi bishyigikiwe na politiki nziza, inzego zihamye ndetse n’ishoramari ritanga umusaruro urambye mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.”
Murangwa yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage mu myaka yashize, bivuye ku buyobozi bufite icyerekezo, igenamigambi ry’igihe kirekire no gushyira imbere iterambere rishingiye ku baturage.
Ygaragaje ko hagati ya 2021 na 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwazamukaga ku mpuzandengo ya 9% buri mwaka, mu gihe ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024.
Ibyo kandi byajyanye no kuzamuka kw’icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda aho cyageze ku myaka 70,2 mu 2025, bishimangira ko urugendo rugana kuri izo ntego rutagarukiye mu kuzamura ubukungu gusa.
Ati “Ibi ntabwo ari imibare yo mu by’ubukungu gusa. Bigaragaza ko imibereho yarushijeho kuba myiza, abaturage babonye amahirwe menshi, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ari byo biganisha ku kugera ku ntego nyinshi z’iterambere rirambye.”
Yongeyeho ko kugabanya ubukene byagize uruhare rukomeye mu kuzamura izindi nzego zirimo ubuzima, uburezi, imirire, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu budaheza.
Yasobanuye ko byaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyize imbere igenamigambi ry’igihe kirekire, ishoramari mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage ndetse no kubaka inzego zifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Intego 17 z’iterambere rirambye zashyizweho na Loni mu 2015 ngo zizabe zagezweho mu 2030 aho zibanda ku kurandura ubukene, kurengera ibidukikije, kubaka ubukungu n’amahoro ku bautuye Isi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu ntanguriro za 2026 yagaragaje ko ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugera kuri izo ntego kuko 28% by’ibipimo byazo u Rwanda rwamaze kubigeraho cyangwa biri mu nzira nziza yo kugerwaho.
Ni mu gihe 53% byazo bigaragaza ko hari intambwe iri guterwa, ariko ikiri nkeya ugereranyije n’ibikenewe nago 19% by’intego n’ibipimo by’izo nteho byari biri gusubira inyuma zikeneye kongerwamo imbaraga nyinshi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *