skol

MINISPORTS yasabwe ibisobanuro ku mushinga wa Isonga usa n’udatanga umusaruro

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Abadepite babajije Minisitiri wa Siporo ku mushinga wa Isonga usa n’udatanga umusaruro bijyanye n’uko uvugwa, n’ingamba zihari zigamije gutuma ugaragaza impinduka zigarararira buri wese.

Byagarutsweho mu biganiro Minisitiri Mukazayire Nelly yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga Umuco, Siporo n’Urubyiruko.

Mukazayire yasobanuye ko guhera muri Werurwe 2026, umushinga wa Isonga ugamije guteza imbere impano z’abanyeshuri uzagurwa aho biteganyijwe ko ushobora kugera ku bigo by’amashuri 42 bivuye kuri 17 ukoreramo kuri ubu.

Abana bafashwa na yo bazava kuri 599 bagere ku barenga 2000. Binyuze muri iyi gahunda yongewemo imikino y’abafite ubumuga irimo nka Sitting Volley Ball n’indi mikino.

Perezida wa Komisiyo, Rubagumya Furaha, yahise abaza Minisitiri Mukazayire ku musaruro wa gahunda ya Isonga usa n’utagaragara ugereranyije n’uko uvugwa mu nyandiko.

Ati “Umushinga wa Isonga uko muwuvuga ni munini kurenza uko tuwubona aho ukorerwa, umuntu akeneye kumenya ngo biteye bite. Ubundi yari iteye ite? Igamije iki? Ingengo y’imari yayo ni iyihe? Ese impamvu hariya hasi umuntu adaherako ayibona vuba ni iyihe?”

Yerekanye ko no mu mashuri yari mu cyiciro kibanza muri iyo gahunda, hari aho usanga na yo adasobanukiwe iby’iyo gahunda, asaba ko byashyirwaho umucyo mu buryo butomoye.

Ati “Mu mashuri twagiyemo harimo n’ari muri iyi gahunda. N’amashuri yari mu cyiciro cya mbere wayabaza ukumva mu by’ukuri usibye kuvuga ngo hano hari isonga, batwubakiye hariya ikibuga ariko ukumva nabo basa nk’aho batayumva.”

Yakomeje ati “Turifuza ko kugira ngo tuyumve neza mwakongera kuyisobanura, ibyagezweho mu cyiciro cya mbere, icyo muteganya gukora gitandukanye cyangwa cy’inyongeragaciro mu cyiciro cya kabiri. Mudufashe muyumvikanishe neza bwa buremere ifite mu nyandiko, uburyo muyivuga…”

Depite Mukandekezi Françoise yagize ati “Iyo urebye uyu mushinga aho uri gukorera n’ubundi usanga ukorera mu bigo by’amashuri bifite aho bihagaze mu guteza imbere siporo. Nabazaga niba ari amahirwe agamije gufasha amashuri yifashije gukomeza gutera imbere cyangwa niba amashuri yagaragaye adafite ibikorwaremezo byatuma na byo impano zihari z’abana bashobora kugaragara kandi bakabyarira igihugu umusaruro.”

Yanerekanye ko abana baba muri uwo mushinga bagaragaje ko nubwo bitoza ku mashuri ariko batabona amarushanwa ahagije ashobora kubafasha no kumenya urwego rw’abo aho rugeze.

Yanavuze kandi ko hari imbogamizi zishingiye ku mirire, yibaza niba hari uburyo bw’umwihariko abana biga mu mashuri ari muri iyo gahunda, bafashwa kubona indyo ifasha mu gukora siporo uko bikwiye.

Ku bijyanye no kuba umushinga waratangiriye mu bigo by’amashuri bifite ibikorwaremezo nk’ibibuga, Minisitiri Mukazayire, yasobanuye ko byakozwe kuko ubushobozi butari buhari buhagije bwo kubaka ibikorwa remezo bishya ahubwo igisubizo kwari ukureba aho biri bikubakwa neza kurushaho.

Yasobanuye kandi ko mu cyiciro cya kabiri, harimo ibijyanye no kureba uko hongerwa imirere y’abana ku mashuri kandi ko bari gukorana na MINISANTE ngo harebwe uko habaho guhabwa inyunganiramirire zujuje ubiziranenge zafasha abanyeshuri ku bigo biri muri iyo gahunda.

Mukazayire kandi yavuze ko amarushanwa mu banyeshuri bari muri iyo gahunda yatangiye, kuko mu Ukuboza 2025 habayeho irushanwa ryahuje abana biga mu mashuri akoreramo uwo mushinga.

Yanasobanuye ko muri buri biruhuko hagiye kujya hakorwa umwiherero w’abana bari munsi y’imyaka 15 barimo abo mu Isonga n’abandi bagaragaye mu mirenge ko bafite impano zitandukanye kugira ngo batorezwe hamwe.

Yerekanye ko mu kuvumbura no guteza imbere impano binyuze mu mushinga wa Isonga hashyizweho amashuri y’icyitegererezo ndetse bakomeje n’ubufatanye n’amakipe atandukanye ku buryo ashobora gufata abana bayigamo.

Yavuze ko ikipe nka Police FC, Gasogi United, As Kigali FC n’andi yamaze kugaragaza amashuri azakorana na yo ariko hifuzwa ko amakipe yose yagira amashuri azajya akorana na yo mu guteza imbere impano.

Yasobanuye ko uyu mushinga nukomeza gushyirwa mu bikorwa neza, uzagira umusaruro wo kuvumbura impano, kuzirera no kuzikuza kandi bigateza imbere siporo y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa