skol

Minisiteri yibikorwa remezo itangaje impamvu y’ibura ry’umuriro rikomeje kugaragara henshi mu gihugu

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ibura rikomeye ry’umuriro w’amashanyarazi ryibasiye igihugu mu minsi ishize, rigahungabanya ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

MININFRA yatangaje ko ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’imiyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu. Iyo habayeho ikibazo kuri iyo miyoboro mpuzamahanga, bigira ingaruka no ku gihugu, bigatuma habaho guhagarara cyangwa kugabanuka kw’amashanyarazi.

Icyakora, Minisiteri yijeje ko ibi bibazo bitazahoraho, igaragaza ko hamaze gutangizwa ingamba zigamije kurushaho kurinda imiyoboro y’imbere mu gihugu no kugabanya ingaruka zituruka ku miyoboro ihuriweho n’ibindi bihugu.

Yongeyeho ko hari imishinga itandukanye y’amashanyarazi iri gukorwa, nubwo izafata umwanya kugira ngo ishyirwe mu bikorwa neza, ariko ko iri kwihutishwa kugira ngo itange ibisubizo byihuse.

MININFRA yijeje Abanyarwanda ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro kizakemurwa vuba, ikanasezeranya ko izakomeza gutanga amakuru ku buryo buhoraho ku ntambwe izagenda igerwaho mu gukemura iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa