skol

Misiri: Abagabo batatu bafashwe bifotoreza kuri pyramide bambaye ubusa

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Abagabo batatu bo muri Espagne bari mu bukerarugendo mu Misiri bafashwe bifotoreza kuri Pyramide zo muri Giza bambaye ubusa.

Aba bagabo bafashwe na polisi yo muri iki gihugu ubwo yacungaga umutekano w’abasura izi pyramide cyane ko ziri mu hantu hakurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.

Aba bagabo bireguye bavuga ko batari bazi ko bitemewe ndetse byari mu buryo bwo kubika urwibutso.

Bati “Twakuyemo amakabutura yacu n’imyenda y’imbere nko gufata urwibutso. Ntabwo twari tugamije kubangamira Abanyamisiri ndetse ntitwari tuzi ko ibyo twakoze bishobora kuvamo kugira imyitwarire idahwitse ahantu hahurira abantu benshi.”

Aba bagabo bahise bafungwa barekuwe batanze ingwate y’arenga 160$.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bibaye kuko mu 2018 hagiye amashusho hanze y’umugore n’umugabo bazamutse pyramide bambaye ubusa, ndetse mu 2015, umukerarugendo wo mu Budage yahagaritswe burundu kuzongera gusura pyramide kubera kuzifotorezaho yambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa