skol
fortebet

Misiri: Imirambo 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Ugushyingo 2024, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri.

Sponsored Ad

Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters.

Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa Sea Story bwarohamye ku wa Mbere mu majyepfo y’umujyi wa Marsa Alam uri ku nkombe z’inyanja itukura mu Misiri, aho bwari butwaye abantu 44, harimo ba mucyerarudendo 31 n’abakozi b’ubwato 13.

Ubwenegihugu bw’abantu imibiri yabo yabonetse ntiburamenyekana.

Ingabo za Misiri, ziri mu bikorwa by’ubutabazi, ku bufatanye n’ubwato bw’ubukerarugendo bwari buhagaze muri ako gace zari zimaze kurokora abantu 28.

Aba barokowe bakomeretse byoroheje, nta numwe wari ukeneye kwitabwaho mu bitaro. Abarokowe kandi bari bacumbikiwe muri hoteri i Marsa Alam, aho inzego z’ubuyobozi zari ziri gukorana na z’ambasade z’ibihugu bakomokamo kugira ngo batange ubufasha n’ibyangombwa.

Ubu bwato ni ubwa kabiri bwarohamye muri kariya gace muri uyu mwaka, kuko muri Kamena ubundi bwato bwarangiritse cyane kubera imiraba ikomeye, gusa ntamuntu wahapfiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa