skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Uburanga bw’Abakinnyi batatu b’Ikinamico batahiriwe i Kigali

Yanditswe: Sunday 13, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 rirarimbanije, amajonjora y’ibanze yageze kumusozo, intara 4 n’umujyi wa Kigali habonetse abakobwa bagize amahirwe yo gukomeza mukindi kiciro 70, mugihe hategerezanyijwe amatsiko ibizava mukindi kiciro gikurikiye.

Sponsored Ad

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YUKO BWARI BYIFASHE MURI MISSRWANDA I KIGALI

Ubwo iri jonjora ryibanze ryaberaga muri Kigali, abakobwa bingeri zose bari babukereye. muribo harimo bamwe mubamenyerewe kandi banazwi cyane yaba kumbuga nkoranyambaga yaba no mubindi bikorwa bakora bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Iri rushanwa rihanzwe amaso nabenshi, uyu mwaka ryitabiriwe nabantu batandukanye, ndetse bamwe muribo ntagushidikanya berekana urwego rushimishije rwo kwitinyuka u Rwanda rugezeho mu bari n’abategarugori.

Mumyaka yabanje ntanarimwe umwe cyangwa bamwe mubafite ubumuga bigeze baryitabira. gusa uyu mwaka bwo hagaragayemo abarenga umwe bafite ubumuga bagerageje amahirwe ndetse baranahirwa kandi bashyigikiwe nabenshi mubakurikiranira hafi iri rushanwa.

Kwitinyuka ntago byagarukiye mu bafite ubumuga gusa, ahubwo n’abanyamakuru, abahanzi, abakinnyi n’abanditsi b’amakinamico ndetse nabandi bagiye batandukanye.

Muribo harimo Umutoniwase Nadia, uyu akaba amaze kwamamara mu Ikinamico (Film) yitwa Umuturanyi itambuka kuri YouTube. akaba kandi yaranamenyekanye mumashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda.

Umutoniwase Nadia yari yabukereye

Uyu mukobwa yaserutse imbere y’abagize akanama nkemurampaka yambaye numero 106, aza yitwaje umushinga wo gutanga amahugurwa y’amezi atandatu ku bana barangiza amashuri yisumbuye kugira ngo bajye bagira ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo cyangwa bihangire imirimo.

Ati “Ni uburyo bwo gufasha abakobwa barangije kwihangira imirimo, tukabaha amahugurwa abafasha kwiteza imbere, binyuze mu mahugurwa tubaha.”

Uyu mukobwa yitanzeho urugero avuga ko nawe yarangije amashuri yisumbuye akajya gushaka akazi ariko akagongwa n’icyo kibazo cyo kuba atarahawe amahugurwa amufasha kuba yashyira mu bikorwa ibyo yize.

Umutoniwase yahawe NO n’abagize Akanama Nkemurampaka bose nyuma yo kunanirwa gusobanura neza umushinga we n’ikibazo uje gukemura nkuko tubikesha IGIHE.COM
Reba Uburanga bwa Nadia utahiriwe na Missrwanda.





Nadia ahagararanye na Sebuja we Emmanuel

Undi mukinnyi w’Ikinamico (Film) utahiriwe niri rushanwa rya Missrwanda 2022, ni Uwase Rehema, uyu yamenyekanye nka Tracy, akaba akina muyitwa Impanga Series itambuka kuri YouTube. uyu mukobwa yaserutse yambaye numero 40 ndetse ahishura ko kwitabira amarushanwa y’ubwiza ari inzozi ze kuva kera.

Tracy yaserukanye akanyamuneza ariko ntiyahiriwe

Tracy yaje akenyereye kumushinga wo gufasha abakobwa bacikirije amashuli nabayarangije ariko bakabura akazi, ko yababumbira hamwe akabagurira imashini zidoda imyambaro n’Imitako itandukanye.

Akimara gusobanura, akana nkemurampaka kari kagizwe na Jolly, James na Evelyne bose bamuhaye NO nkuko tubikesha IGIHE.COM.

Reba Uburanga bwa Uwase Rehma uzwi nka Tracy




Tracy na Bahavu bakinana mu Mpanga Series

Niyomubyeyi Noella, ucyumva irizina ntiwabasha kumenya uwariwe byoroshye, gusa mvuze FOFO ukina mu ikinamico+Rwenya(Film, Comedy) ya PAPA SAVA itambuka kuri YouTube ndetse na SEBURIKOKO itambuka kuri Televiziyo Rwanda, ndetse nizindi nyinshi.

Fofo wamamaye muri PAPA Sava yagerageje biranga.

Uyu mwali yaserukanye Umushinga wo kubera ijwi bagenzi be b’abakobwa ndetse no kujya aganiriza abakobwa bakiri bato kubigendanye n’ubuzima bw’imyororokere. akimara gusobanura uyu mushinga, babiri mubagize akanama Nkemurampaka bamuhaye NO, mugihe umwe ariwe wamuhaye YES birangira atabonetse muri 29 bakomeje.

reba Uburanga bwa Noella wamamaye nka Fofo





Imiterere ya fofo ikunda gukurura benshi

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rihanzwe amaso n’abenshi, amatsiko akaba uruhuri kubakobwa bazajya mu mwiherero, igikorwa kizamenyekana muminsi irimbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa