skol
Kigali

Mobetto wabyaranye na Diamond yahishuye akayabo k’amafaranga amaze kugera iwabo nk’’ifatarembo

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 24 May 2022

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa Filime wamamaye nka Hamisa Mobetto umwe mu bagore babyaranye na Diamond yahishuye akayabo k’amafaranga amaze kuzanwa iwabo nk’ifatarembo ku basore batandukanye ariko akaba ataritegura.


Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko iwabo hamaze koherezwa amafaranga atandukanye aturuka ku basore batandukanye harimo abo azi n’abo atazi nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru.

Hamissa Mobetto yagize ati “nohererejwe amafaranga y’ifatarembo inshuro nyinshi, harimo n’abo ntazi n’abo nzi. Ariko ugasanga ibintu ntibigenze neza kubera ko ibintu by’ubukwe bisaba kubitegura. Ifatarembo nto nakiriye ni miliyoni 10.”

Avuga ko kimwe mu bintu bituma atirukira gukora ubukwe abiterwa nuko agikeneye kwiyubaka bitewe n’ubuhamya bwa bagenzi be yagiye abona bagiye bahohoterwa n’abagabo kubera ko babanye aribo batezeho amaboko.

Ati “njyewe mfite abana, nabaye ahantu ku buryo ndi umutangabuhamya bw’uko bamwe mu bavandimwe bahohoterwa kubera ko ntacyo bafite. Rero mbere y’uko nkora ubukwe nshaka kwitegura neza ku buryo nzabukora meze neza ku buryo niyo byakwanga nzaba nihagije.”

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro:Abaturage barishimira ikiraro bubakiwe (AMAFOTO)

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro barishimira ikiraro bubakiwe bavuga ko...
25 June 2022 0

Uganda: Abanyeshuri bo mu myaka ibiri bahagaritswe kubera imirwano...

Ubuyobozi w’Ishuri ryisumbye rya Mbarara High School muri Uganda,...
25 June 2022 0

Perezida Kenyata yageze mu Rwanda mu nama ya #CHOGM2022

Perezida w’Igihugu cya Kenya , Uhuru Kenyatta yageze mu Rwanda aho aje...
24 June 2022 0

Umwami Mswati III Wa Eswatini yageze mu Rwanda mu myambaro...

Umwami wa eSwatini, Mswati III yageze mu Rwanda aho aje kwitabira Inama...
24 June 2022 0

Rusizi: Bamwe mu bavuzi gakondo barashinjwa gukata zimwe mu ngingo...

Mu Karere ka Rusizi Polisi yafashe abavuzi batanu ba Gakondo...
14 June 2022 0

Kirehe:Umugabo yafatanywe imifuka itatu y’urumogi

Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho umugabo yafatanywe imifuka itatu...
10 June 2022 0