Monica Geingos yakiriwe nk’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Kepler College yakiriye ku mugaragaro Monica Geingos, wagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kaminuza ikorera mu Rwanda.
gutanga uburezi bufite ireme kandi buzana impinduka nziza muri sosiyete.
Monica Geingos ni we ubaye Umuyobozi w’Icyubahiro wa mbere wa Kepler College.
Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.
Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.
Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.
Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y’igihe ikora nka gahunda y’amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *